IBIBAZO BIBONEKERA MU MYANYA Y\IBITSINA

1.GUSHYUKWA NI IKI(KU BAGABO)

Gushyukwa ni ukwikomeza kw’imboro guterwa nuko udutsi twayo tuba twuzuyemo amaraso.Gushyukwa bituma imboro iba nini kuruta uko yanganaga itarashyukwa igahagarara yemye.
-Gushyukwa cyangwa umushyukwe bishobora kwirangiza ubwabyo cyangwa ari uko umuntu asohoye
-kunyuza imbuto/amasohoro mu kayoboro k’imboro zikamenekera ku munwa wayo.
-Uburyo warangizamo umushyukwe wawe byaterwa nawe.Ku bataramenyereye guswera,umushyukwe ukunze kwirangiza,ariko ku bamenyereye kurangiza umushyukwe ari uko bagombye kurangiza bikunze kubagora keretse basohoye.Ubuze uko ubyifatamo wakwikinisha cyangwa ukihangana,byaterwa n’ibikoroheye.

Ni ryari nshobora gushyukwa?

Umuntu ashobora gushyukwa igihe icyo ari cyo cyose.Umubiri ni ko ukoze.
Gushyukwa bishobora guterwa:

-no kureba amashusho yerekana ibitsina
-kwifuza guhuza igitsina n’undi muntu
-Kugira ibitekerezo byerekeranye n’igitsina
-Gushyukwa bishobora kwizana.Ushobora kubona imboro yawe ireze nta mpamvu utanabiteganyaga rwose uri mu ishuri cyangwa ku kazi.Ni ibisanzwe ni ko umubiri uteye.

Ufite igitekerezo ku gushyukwa wakitugezaho.

2.NDI UMUKOBWA,MBESE NINKORA IMIBONANO MPUZABITSINA ARI BWO BWA MBERE BIZANBABAZA,NZAVA AMARASO?

Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ntiyagombye kubabaza bwaba ari ku nshuro ya mbere cyangwa ku nshuro y’ijana.Abagore benshi ntibakunze kuva cyane ku nshuro ya mbere bakoze imibonano mpuzabitsina.Iyo habayeho kuva amaraso ni uko “hymen”iba yatanyutse.”Hymen” ni igice cy’umubiri w’umugore kimeze nk’agakingirizo gifunga umwinjiriro w’igituba cy’umugore cyangwa umukobwa bakiri amasugi.Icyo gice gifunga cyangwa cyikazenguruka igice cyimwe gusa cy’umwinjiriro w’igituba.Icyo gice ntikimera kimwe ku bagore bose,kandi abakobwa benshi bagitakaza batabizi mu mikino bakora nko gutwara amagare,izindi siporo n’ibindi.

Niba icyo gice cy’igituba ukigifite ushobora kukigizayo ubwawe ibyumweru bike mbere y’uko hagira uwo muhuza ibitsina.Ushobora kukigizayo ukagiherereza ku ruhande rumwe rw’umwinjiriro w’igituba. Ushobora gushyira urutoki rumwe cyangwa ebyiri mu gituba ukagera hahandi zitemera kurenga ukajya ugenda ukurururira ku ruhande rumwe no kurundi kugeza ubwo kagiriye ku ruhande rumwe umwanya imboro izinjiriramo ukaboneka.Ugomba kubikorana ubwitonzi kandi inshuro nyinshi kugira ngo bishoboke.Ushobora kubona amaraso ku ntoki zawe uramutse ugaciye,nta kibazo kuko niko kagomba kuvaho!

Ariko muri rusange niba imibonano mpuzabitsina ibabaza ni uko umugore aba atabanje gukinishwa mbere ngo yumve abishatse, igituba gitohe bihagije mbere y’uko umugabo amucumitamo imboro.

3.NAKORA IKI AGAKINGIRIZO KANCIKIYEHO?

-Mbere y’uko hagira uwo muhuza ibitsina ujye ubanza umenye amateka yabo mu rwego rwo guhuza ibitsina.Bigufasha kwigengesera no kumenya uko witwara mu gihe hari ikibazo kivutse.Niba hari indwaraq afite,agakingirizo kagacika ufite 50% y’ibyago byo kurwara gonorrea,2%y’ibyago byo kurwara Sida.Niba ukeka ko uwo mwabikoranaga afite imitezi,hita ujya kwipimisha,kandi niba ukeka ko ari Sida,shakisha uko wahita ufata imiti.biragoye ariko ni bwo buryo wabona bwo kwirengera.

-Itegereze neza.Itegereze niba agakingirizo ugiye gukoresha katararenza itariki,reba imikorerere yako,reba niba ntaho wagashunnye urwara mbere yo kugakoresha.Buri gihe mbere yo gukoresha agakingirizo,jya wita kuri ibyo bintu kuko ubushakashatsi bugararagaza ko abantu agakingirizo gakunze gucikiraho cyangwa kakabacika kagasohokera mu mugore bikiunze kubabaho kenshi,jya wirinda gushaka guswera wasinze kuko nubwo wakoresha agakingirizo ushobora kugakoresha nabi ntikagire icyo kakumarira.

Wigira ubwoba.
Hita ukaraba ako kanya.Nubwo isabune itavura imitezi,ntacyo byagutwara guhita ukora isuku.
Mwereke(uwo mwabikoranaga) ko bikubabaje;ashakishe niba hari uduce tw’agakingirizo twba twamusigayemo,mwikomeza gushakisha kurangiza mukinishanya kuko bishobora kubasukamo mikorobe. Ahite anywa ibinini byo kudatwara inda mu masaha atarenze 72.

4.KUKI IYO AKANTU KANKOMYE KU MABYA MBABARA CYANE?

Iyo hari ikibaye ku mabya umugabo ahita abyumva vuba kuko mu mabya ariho imyakura myinshi iherera .Imitsi y’amabya itangirira mu kiziba cy’inda hafi y’impyiko.Niyo mpamvu iyo ikintu kigukubise ku mabya wumva ububabare bwinshi mu kiziba cy’inda.Ubwo bubabare buraryana cyane ku buryo umugabo yumva ababaye iyo abonye hari undi mugabo utewe umugeri mu mabya cyangwa akahakubitwa n’ikindi kintu abireba.

5.NI RYARI NSHOBORA KUJYA KWA MUGANGA KUBERA IBIBAZO BY’IGITSINA?

Itegereze umubiri wawe.Nubona hari ibihinduka ku byerekeranye n’igitsina cyawe,hita wihutira kujya kwa muganga.Hari ubwo waba ufite akabazo gato kakavurwa vuba cyangwa ikibazo kinini kitabwa ho bigishoboka.Ushobora guhita wihutira kujya kwa muganga igihe ubonye ibi bikurikira:

Ukimara gufatwa ku ngufu:Umenya uko usigaye uhagaze.

-Amazi ava mu gituba afashe,afite irindi bara cyangwa impumuro bitandukanye n’ibyo wari umenyereye.
-Kubyimba cyangwa uduheri ku gitsina
-Gutukura kudasanzwe ku mwinjiriro w’igituba,uburyaryate cyagwa kuribwa bibabaje
-Ibibyimba ku ibere,amashereka asa nabi,kuribwa cyangwa imihindukire y’umuzenguruko w’imoko
-Kumva uribwa mu kiziba cy’inda bitandukanye n’ubundi buribwe busanzwe nko kutagubwa neza n’ifunguro.
-Guhindura igihe ugira mu mugongo hashize nibura umwaka bidahinduka.
-Kujya kwa muganga hakiri kare bishobora gutuma uhagarika indwara zishobora kukugirira nabi cyane.

6.UMUGORE AGIRA AMAGI ANGAHE?

Abagore si nk’abagabo bakora amagi mashya buri munsi mu buzima bwabo bwose.Abagore bavukana amagi abaze:hagati ya milioni imwe n’ebyiri.Iyo umukobwa atangiye kujya mu mihango aba asigaranye ibihumbi 300.Buri kwezi nibura rimwe ritegereza intanga ngabo ayandi akangirika.Umugore ajya kugeza imyaka 45-50 asigaranye nk’ibihumbi 100 akunze kuba atavamo igi ryahura n’intanga ngabo go babyare,ariko hari abagore bashobora kubyara kuri iyo myaka.

7.NKUNZE KUNYARA NKABABARA

Ibyiza ni uko wajya kwa muganga ukipimisha hakiri kare.
Ariko akenshi kwikuba kw’imboro mu gihe cyo kubonana cyangwa kwikinisha birengeje urugero ni byo bikunze umuntu kunyara akababara.Ushobora guhindura position yo kubonana kugira ngo imboro ntiyikube kandi ukanywa amazi menshi kugira ngo unyare cyane woze umwenge w’imboro wo kunyariramo.

-Amasohoro ashobora kwinjira mu kenge umugore anyariramo,ni byiza kunywa amazi kugira gno anyare akimara kurongorwa.
-Abantu bakunze kunyara bakababara iyo babikoze kenshi bagishakana,ari bwo bwa mbere,cyangwa babikoraga hagacaho igihe kinini batabikora,bakongera kubikora.Icy’ingenzi ni ukujya kwa muganga kuko utivuje mikorobe zishobora kugwira ukaba wahakura indwara igoye kuvura.

8.MBESE NSHOBORA KWANDURIRA SIDA MU GUSOMANA

Amacanshwe ntiyanduriramo SIDA nk’uko tubizi kugeza ubu, ariko agakoko ka SIDA kasanzwe mu macanshwe y’abantu barwaye SIDA.Ntibyoroshye ko wakandurira SIDA mu gusomana nubwo bishoboka ko hari abantu bashobora kuba baranduriye SIDA mu gusomana.Kuko iyo abantu bafite udusebe mu kanwa bashobora kwanduzanya.Jya wirinda rero mu gihe uzi ko hari udusebe ufite.Ugomba kwitondera ibyo ukora ukamenya n’uwo mubikorana,kuba mukundana ntibivuga ko mudashobora kwanduzanya.Igitsina kiraryoha,niyo mpamvu rero kitari gikwiriye guhubukirwa nk’uko benshi dukunze kubikora.Hari ibintu bine bikomoka mu mubiri wakanduriramo Sida

-amaraso
-amasohoro
-amazi yo mu gituba
-amashereka

9.NTABWO YANSOHOREYEMO, MBESE NATWARA INDA?

Hari ubwo utatwara inda.Ariko ubu si uburyo bwo kwirinda gutwara inda nakugiraho inama bwo gukoresha kuko butizewe 100%.

-Iyo umugabo ari hafi yo kurangiza aba aryohewe cyane ku buryo ashobora gusohorera hanze ariko andi mashoro yayagusize mu gituba
-Iyo umugabo ari hafi yo gusohora hari utuzi tubanziriza amasohoro tukwinjira mu gituba kandi turimo intanga zihagije ku buryo wasama nubwo byaba bigaragara ko yasohoreye hanze.
-Hagize intanga zikwikubita ku mwinjiriro w’igituba,zishobora kumanuka zigasubira mu gituba,ukaba wasama.
-Umugabo/umusore uswera azi ko ari busohorere hanze y’igituba akunze kubikora ahubagurika nta mutekano afite bigaca imbaraga ubushobozi bwe bwo gucunga neza ibyo arimo gukora kubera ubwoba bwo gutinya gutera umugore/umukobwa inda.
Ubu buryo bakunze kwiyakana ntukabwizere kuko bushobora kukubyarira ibyo utari witeguye.Gukoresha agakingirizo byaruta cyangwa kwikinisha mwembi mugafashanya kurangiza.

10.ARIKO NGO N’UMUGABO AGIRA IGITUBA?

Ni byo,usibye ko ntawe cyarangiriza ibibazo!Cyitwa”vagina masculina-igituba cy’abagabo!”nk’uko tubibwirwa na Dr David Reuben.Ngo cyashoboraga kuba igituba nyagituba iyo imisemburo y’abagabo”testosterone”itaza kubirwanya igihe akana k’agahungu karimo gatangira gukurira mu nda ya nyina mu minsi ya mbere.Icyo gituba cy’abagabo ubu ngo ni akanyama kanagana ku ruhago!Buri mugabo arakagira ngo ni nayo mpamvu tugira amabere yanze gukura!Urakomereku gituba cyawe rero mugabo we.

11.ARIKO NGO N’UMUGORE AGIRA IMBORO

Muri irya minsi ya mbere y’ikura ry’umwana,umukobwa yari agiye kumera imboro ariko imisemburo y’abagore iramutsembera!Ahari kuba imboro hasigara akaboro gato ariko Rugongo!

12.NJYA NZANA MU GITUBA NKUMVA NDATOSE CYANE.ESE NI UBUHORO?

Cyane.Birashoboka ko wumva ufite amazi menshi mu gituba mu gihe utari mu mihango.Aya ni amazi kamere

– yoza igituba cyawe,akakirinda indwara,
-agatuma mu gituba horoha,mu gihe ushyutswe uri hafi kubonana n’umugabo
-ushobora kubona ururenda rwereruka kandi rufashe,ibyumeru bibiri nyuma y’imihango.

Ni ibisanzwe kandi byerekana ko igi rikuze ushobora gusama,ntiwatakaza uwo mwanya rero niba ukeneye gusama!
Niba ariko urwo rurenda ujya ugira mu gituba rutuma

-uryaryatwa,
-ukokerwa,
-rugahumura nabi
-cyangwa rugahindura ibara,ihutire kwa muganga kuko hashobora kuba hari mikorobi
yakwinjiyemo ,ariko ntugire ubwoba ngo ni imitezi kuko ishobora kuba ari na mikorobi isanzwe kuko n’utarabonana n’umugabo bishobora kumubaho kuko mikorobi ishobora kwinjirira mu gituba nk’uko yakwinjirira ahandi ku mubiri.

13.MBESE KWIKINISHA HARI ICYO BYA NTWARA

Kwikinisha ni inkota itemera impande zombi,ugomba kuyikoresha witonze kuko urebye nabi wakwitema!Abantu benshi ntibabivugaho bimwe,bamwe babirwanya bivuye inyuma,abandi bakabishyigikira bivuye inyuma.

Kwikinisha bikurinda

-gutekereza cyane
-Bituma amaraso yasigaye mu nda yo mu kwezi ashirayo vuba ku bakobwa
-Ushobora guhita usinzira wari wabuze ibitotsi
-Bifasha umubiri kwirinda indwara
-Bituma ugwa neza,ntugire umushiha
-Bituma utiriranwa imishyukwe,urarikiye by’indengakamere ikindi gitsina.Uba ugishaka,ariko ntuba umusazi ku buryo wakikoza isoni.
-Bituma udakunda kwiroteraho kenshi.
-Byakurinda kuba wafata ku ngufu
-BYakurinda kwandura Sida,imitezi,n’izindi ndwara z’igitsina-kwikinisha ni uburyo kamere bwo kumenya imiterere y’umubiri wawe

Icyitonderwa

kwikinisha ntibigomba gusimbura imibanire isanzwe hagati y’ibitsina bitandukanye.Ntibigomba kukubuza gushaka uwo mushobora kubana muhuza ibitsina bitabangamiye umutekano wanyu.
-ni bibi niba ari bwo buzima bwonyine ubona bushoboka
-ni ibintu ushobora gukora kugira ngo wirinde mu gihe ibyiza bibiruta utarabibona
-nta cyaha kirimo.Ugomba kubiha gahunda ntibigomba kuyiguha.Kubyita icyaha bizatuma uba umugaragu wabyo ukaba wabikora utanabishakaga.
-niba ufite uwo mwashakanye cyangwa mwashimanye,ugomba kumwitaho,mugakomeza urukundo,mugashimishanya kugira ngo utavaho ukunda kwikinisha kumuruta.
-ushobora gutwarwa na byo nk’uko ibindi bintu biryoha mu buzima bijya bitwara abantu n’akayoga,agatabi n’ibindi bikaba byatuma ugira ubunebwe bwo kwita ku mugore wawe,cyangwa kujya gushaka inkumi niba uri umusore.Ugomba kwitonda kugira ngo utavaho ugirwa umugaragu n’ikintu cyari kigufitiye akamaro.

Leave a comment