Tag Archives: kurongora

IMIHANGO Y’UBUKWE BWA KINYARWANDA

1.Gushyingira no Gushyingirwa

2.Gukwa

3.Gutenda

4.Ibyo Basabisha Umugeni

5.Intangiriro yo Gusaba

6.Inzoga zo mu Kingogo, Bushiru n’Ahandi

7.Kuraguriza Umugeni

8.Kuraguza no Guterekera

9.Kuraguza, Guterekera, Indibu

10.Ikigagara

11.Umuranga

12.Guhana Umukobwa

13.Inkuri n’Igiseke

14.Ihaguruka ry’Umugeni

15.Guca mu Irembo no Kwanura

16.Gucunda, Guca Hagati, Kumara Amavuta

17.Gukirana no Kumara Amavuta

18.Gusenda Abakwe

19.Kubyukurutsa

20.Kumenyereza no Kurisha Umugeni

21.Kurongora no Kurongorwa

22.Kwakira Umwishywa

23.Nyuma yo kurongora

24.Gutekesha

25.Gutwikurura

26.Kubonera Urugo

27.Impamvu zo Gutandukana k’Umugore

28.Impamvu zo Gutandukana k’Umugabo

29.Kwanura

30.gutandukana

31.Gusenda

32.Kurongoranya

33.Gukoranura

34.Imihango n’Imiziririzo y’Abashyingiwe

35.Kwiba Umukobwa

36.Kurarira

37.Kumviriza

Advertisements

KWIBA UMUKOBWA

Umuntu ushaka kwiba umukobwa agira ngo amurongore, amutera umwishywa, ati:” Ndakurongoye “. Akongera akamucira imbazi (amata). Ubuze imbazi amucira inzoga, ndetse n’amazi ubwayo, apfa kugira ngo: ” Ndakurongoye, umukobwa bakamumuha nta kundi “. Umukobwa wibishijwe amazi, iyo adashaka uwo muhungu, aragenda no ku mugezi akiyuhagira, bikaba birangiye ntibigire icyo bitwara.

Ushatse kandi arihorera akabanga agaheto, akaza agahishe maze akakajugunya mu ijosi ry’umukobwa ashaka, ati: “Ndakurongoye“.

Ahandi biba abakobwa, babibisha gutsinda umwari. Nyir’ukwiba, agenza umukobwa usya, akaza yigize uw’ejo, akareba ifu umukobwa asya akayitsinda (kuyigusha), bikitwa gutsinda umwari. Abarongoranye batyo batarararana, babanza kwenda kuri ya fu bakayivugamo agatsima, bakakarya bombi, bakabona kurarana (kwakira); batagize batyo bapfa.

Abandi biba umukobwa, bamutera igikangaga mu ijosi, bagira ngo: ” Rira ndakurongoye “. Iyo bamaze kugenza batyo no kuvuga ngo: ndakurongoye, amaguru bayabangira ingata, bakiruka, bagahunga, kuko iyo babafashe babakubita izo kubica . Ariko babigirira uwo basuzuguye badashaka guha umukobwa wabo.

Abandi ngo bareba ubukurugutwa bw’imfizi, bakabusiga umukobwa mu bworo bw’ikirenge, bati:” Ndakurongoye “.

Umukobwa amara kwibwa, uwamwibye akigendera, maze ababyeyi b’umukobwa bakakira umwishywa, barangiza bagatumira uwibye, akaza bumaze kugoroba bakamuha umukobwa akamara amavuta. Baba bashaka kumumushyingira rwose bwo kumumutungisha, umukobwa akamara iminsi iwabo, hanyuma agasanga umugabo we. Baba badashaka kumumuha, umukobwa akigumira iwabo. Nyir’ukurongora iyo ataje ngo amare amavuta, maze agasambana
n’abandi, aba yiciye uwo mukobwa yari yashatse kurongora, bikamusurira kuzapfa atabyaye.

Iyo umukobwa amaze kwibwa, abashatse na bo bamwoherereza uwamwibye, umukobwa akagenda bakamara amavuta, bakabana batyo.

Naho rero uwo ababyeyi basuzuguye, badashaka ko amara amavuta n’umukobwa wabo, baramubwira ngo navugirize, ngo nabike, ngo nakame inka, ngo niyitwaze icumu, ngo niyurire inzu n’ibindi… Umukobwa agakora ibyo bamubwiye gukora byose, nuko ngo agasubira ibukobwa, ariko bwamara kwira akajya kurara ku muse. Bikarangira bityo.

IBIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KURARIRA

Abakobwa bafite umugenzo mubi wo kurarira umukobwa ushigaje nk’ukwezi agashyingirwa. Abakobwa b’amacuti ye n’abaturanyi baza bumaze kugoroba, bakicara bakabyina, barambirwa bagasasa bakaryama. Bitoramo abararana n’ugiye kurongorwa, bakavugana uko umugabo abana n’umugore we; bakabigana ngo ni ukumenyereza no kumumara ubwoba. Abatemerewe kwegera umugeni babyifuzaga bararira bakarakara cyane.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KUMVIRIZA

Abasore na bo bafite umugenzo mubi wo kwumviriza. Abahungu b’abaturanyi, ku mugoroba abakwe batashye, baza mu rugo, cyangwa inyuma y’inzu, bamwe ndetse bagera no mu nzu, kwumviriza uko umukobwa akirana n’uko umuhungu amushobora. Bakagenda bavuga ngo: “Naka ni umugabo koko “. Naho baba batagize icyo bumva na gito, bakagenda bavuga ngo “Naka ni ikiremba “, bakamusebya, ndetse bakaba banamukubita. Umugabo yaba ari ikiremba koko, umukobwa agatinda, ati: “Sinashobora kurisha inda imwe nk’umukecuru, bazamuhe ibyo bariye simushaka”.

Kwumviriza ni umugenzo mubi koko. Iyo umukobwa ari umunyamaboko, akananira umugabo bakirana, abaje kwumviriza barikokomora bagacira, kwerekana ko bamugaye ngo ni imbwa, nta muhungu wo kunanirwa n’umukobwa. Iyo bamaze iminsi bumviriza bakamenya ko umukobwa yamunaniye, birabarakaza bakamumufatira.

(IBIHANGO: Aloys Bigirumwami)

IBITEKEREZO KU KUMVIRIZA

Mu by’ukuri, uwo muco usa n’aho wakendereye mu duce twose tw’u Rwanda. Ibyo kuvuga ko ari mubi cyangwa mwiza byagibwaho impaka. Ntitwiyibagize ko kera, uretse ubu usanga n’abana b’ibibondo usanga iby’igitsina babisobanukiwe, akenshi abantu barongoranaga ntacyo bazi ku by’imibonano mpuzabitsina. Ni nayo mpamvu ba nyirasenge bagombaga guhana umugeni(bakamwigisha uko agomba gutanga igituba no gufata umugabo neza Kwumviriza rero, bwari n’uburyo bwo kumenya uko bigenda(kumenya uko umusore aswera ubwa mbere n’uko abyifatamo), no gushyigikira umuhungu. Mu by’ukuri umuhungu yabaga yifitiye ubwoba. Hari n’abo umugeni yamurushaga imbaraga, abaje kumviriza bakamumufasha. Tutavuze n’ababaga batazi aho bashyira imboro, ugasanga bakomeretse imboro yabaye imyase kubera kuyitsindagira ahatari ho nko kuri rugongo cyangwa mu nnyo. Ubu rero, uwo muco, wagiye nka nyomberi nk’ibindi byose biba bitakigezweho kuko amakuru y’uko baswera n’uko baswerwa agenda arushaho kuboneka, bigenda bisimburwa n’ibindi.

Gusa ikibazo mfite ni ukuntu abasore babyifatagamo nyuma yo kumviriza umuhungu wabishoboye. Uwo mushyukwe uturutse kumva undi musore aswera inkumi. Byari bigoye ku buryo umutipe umwe hari ubwo atashoboraga kuba yatinya gufata ku ngufu cyangwa guterura umukobwa. Guterura ni ugutwara umukobwa ku ngufu nyuma ukazajya kwirega.

URWENYA KU KUMVIRIZA

Kera mu Rwanda habaga ibyo bita kumviriza. Ni uko rimwe umusore ajya kumviriza. Hari nijoro rero hagwa akavura ariko katabuza uwumviriza kumva. Agezeyo asanga yatanzwe, undi yahageze, ni uko araza amwicara iruhande.
Mu by’ukuri ntabwo yari umuntu waje kumviriza, ahubwo yari impyisi
yari itegereje ko hagira agahene gaca ikiziriko kagasohoka ikagasama. Ubwo umusore akagira ngo ni mugenzi we waje kumviriza, impyisi nayo ikibwirako ari indi mpyisi yaje kwishakira amahaho.
Biratinda, bigeze aho impyisi yumva imvura irayirembeje, amazi yuzuye mu bwoya. Igira itya irikunkumura, izunguza umutwe maze amatwi arakubitana, biravuga cyane. Umusore agirango bivugiye imbere mu nzu, arahindukira ati: Umva sha! Ya mpyisi ihita imushiha amazuru n’umunwa irirukanka.

INKURU BIFITANYE ISANO

Umuranga

Imiziro y’Imboro n’Igituba

Kuraguriza Umugeni

Guhitamo Umugeni

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Kurambagiza no Guhuza Ibitsina

Kurambagiza-Uburyo bwo Kwanga Kuba Inshuti y’Umukobwa Cyangwa Umuhungu mu Kinyabupfura

Kurambagiza-Igihe Cyiza Cyo Gutandukana

Umujinya mu Rugo

“Uburyo Intambara zo mu Rugo Zirangiramo

Menya Kuganiriza Umugabo Wawe

Intandaro y’Ibibazo byo mu Urugo Ku Bagore

Ubwoko bw’Amahane

Menya Umugore Icyo Ari cyo Mu Rukundo

Kubaka Urugo Ni Ukuganira

Impamvu Umugore Ahura n’Ibibazo mu Rugo

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Intambwe 10 Zo Kureshya Umukobwa cyangwa Umugore

Uko Umugore Areshya Umugabo

Inshuti y’Igitsina

Kwibagirwa

Kubaho Wenyine

Bombe Iguturikiye mu Maso

Intambwe zo Kubaka Urugo Ruhire

Ntimukimane

Indaya Zirashukana

Imyitwarire Ikwiriye Abagore

Dore Umugore w’Umutima

Mu Ijuru Ntibarongorana

Ibyo Gusenda Umugore

Ibyo Yesu/Yezu Yita Gusambana

Rosata-

Igituba,Umugore n’Ubwiza

Mbese Inzobe nibwo bwiza?

IMIHANGO N’IMIZIRIRIZO Y’ABASHYINGIWE

Umwishywa barongoje barawumenya cyane, kuko ngo iyo umwanzi awubonye akabatanga kuwakira, ntibaba bakibyaye.

Uwabyaye impanga azishyingirira rimwe, bakazajya kubasurira rimwe, kandi bakazatwikururirwa rimwe. Iyo badashyingiriwe rimwe, usigaye bamukoza hasi, akaryama, ngo abaye umugore, ntabe agikunguriwe n’ uwashyingiwe.

Umugeni ntiyashyira inkono ku ziko, ntakora ku mashyiga, ntayora ivu, atarabonera urugo.

Iyo umugeni atarabonera urugo, igihe aryamye ntahindukira, kereka abanje kubwira umugabo, bakagurana ikiryamo, umwe akajya aho undi yari ari; umugeni atagize atyo, yaba akenye umugabo we.

Umugeni ntawe yambarana na we atarabyara. Umugeni kandi ntiyanyara aho baramukazi be barora, ngo inkari ye bayikaranga, akazapfa atabyaye.

Umugeni ntakora ku mashyiga, ntiyarika umutsima ataratekeshwa. Muri icyo gihe aboha icyibo cya Nyabitabo, akazagiha nyirabukwe, iyo yahukanye arakijyana ngo batazakimuzingiramo akabura inzu.

Umugore w’ikirongore ntasambana, kuko ngo ari ukwica impindura ye akazabura ibyara, keretse ngo yongeye agasambana n’uwo mugabo basambanye, ngo ni ho yabyara.

Umugabo warongoye ntiyambuka umugezi umugore we atarabonera urugo, umugabo arabyirinda cyane.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

GUSHYINGIRA NO GUSHYINGIRWA


Ubukwe butaha ni joro. Umugeni agera mu rugo rw’aho ashyingirwa bumaze kugoroba neza. Iteka umugeni asohorera mu rugo rw’isugi umugabo n’umugore bakiriho, kugira ngo bazabeho kandi babyare. Kera umugeni yageraga ku irembo, akagendera mu kirago, ngo batamubona.

Iyo ari umugeni wakowe inka, bagera ku irembo bagaca agati ku bikingi by’amarembo bakakajugunya mu ngobyi, bagahagarara aho; nuko sebukwe akaza akamuha inka, ni yo bita inka y’irembo. Mu Rukiga batanga intama, bakamukubita n’icyuhagiro. Icyuhagiro bagiteresha ikibonobono n’umukunde, umwishywa n’umucyuro, umugobora n’umutabataba, ubugatura n’umurinzi, umuseke n’umusange, amazi n’ingwa. Babimukubita mu gituza no mu gihumbi. Nuko umugeni akinjira mu nzu, agasanga sebukwe yicaye, akamwicara ku bibero. Iyo sebukwe yapfuye, yicara ku bibero bya nyirabukwe. Ababyeyi bombi baba batakiriho, umugeni akakirwa n’umugabo we.

Ahandi baraza, bakagera mu rugo bugorobye, bagahagarara ku irembo, bagatanga inka y’irembo, bati: ” Tubahaye inka ya N…” Bati: “Turayishimye”. Nuko umwe mu basangwa akaza akabaka intwaro, ati: ” Nimuntize “. Bagasanga bene urugo bacanye umuriro ukomeye, abakwe badendeje aho; bakabicaza aho bashashe ibirago.

Ahandi iyo umugeni amaze kugera mu nzu, abakwe bakomeye babaha iyabo nzu. Iyo binjiye abakwe b’umuhungu bari mu nzu, bati: ” Murakaza “. Abaje bati: ” Muragasangwa “. Bose bakaramukanya. Abahetsi bakabashyira ukwabo, bakabaha inzoga. Baba bafite umuntu mukuru uyibafatira.

Ahandi, iyo umugeni ageze mu irembo, nyirabukwe na sebukwe bazana intebe, igisabo, umwuko, ingasire n’umuheto, nyirabukwe akicara ku ntebe mu muryango sebukwe akajyana umuheto akawuhereza umugeni, agatega amaboko, kumwe hasi ukundi hejuru, umuheto bakawutambika mu irembo; ngo kirazira nta mugore umanura umuheto, ingasire barayikandagira, kugira ngo niyambuka umugezi bitazagira icyo bimutwara, ngo bitazamubuza kubyara; igisabo ni icyo kugira ngo nacunda inka ntizizagire icyo ziba.

Ahandi, umugeni agera mu nzu, agasanga sebukwe na nyirabukwe bicaye mu muryango, sebukwe afite umuheto, nyirabukwe afite igisabo giteretse ku rugata n’umubirikira hejuru yacyo. Nuko umuhungu urongora akicara ku bibero bya se, umugeni akicara ku by’umugabo we; kuva uwo munsi umukobwa akaba abaye uw’uwo muryango wose. Se agahereza umuhungu umuheto, umuhungu akawuha umugeni; nyirabukwe na we akamuha igisabo kiri ku rugata n’umubirikira ugipfundikiye. Nuko umugeni agahaguruka, ibintu bakabishyira mu myanya yabyo; umuheto mu ntendeko y’intagara, igisabo mu njishi. Guhera ubwo umugeni akaba yeguriwe ibintu byo muri urwo rugo byose, nta ngaruka mbi.

Ubundi, sebukwe w’umugeni araza akicara mu muryango afashe mu ntoki igisabo gipfundikijwe ivurwe n’imitaba. Umugeni akaza akamwicara ku kibero. Sebukwe akamuha inka; nuko akajya munzu.

Ahandi kandi, umugeni asanga nyirabukwe cyangwa sebukwe, cyangwa umugabo we, yicaye mu muryango afite umuheto, maze ingobyi bakayimwururukiriza ku bibero, ati: “Nguhaye inka ya N…” Ni yo nka y’ibibero. Abadatunze inka, batanga isuka cyangwa intama. Nuko umugeni bakamujyana mu mbere no ku buriri, umugeni akaryama aho bamusasiye; bagakura amaboko mu ngobyi. Abakobwa bazanye umugeni bakamwicara iruhande, abasangwa bakicara ukwabo, bakagera igihe bamenyeranye, bakaganira, bakabyina, ariko birinda kwivanga.

Icyo gihe, umuntu babigeneye wicaye iruhande rw’iziko akenda uburo buri ku nkoko itagira ibara akabuterera mu ziko, ati:” Witwica, dore umugeni tugucyuriye.” (Abwira umuzimu ashaka kugusha neza.)

Ahandi, ni nyirabukwe w’umugeni wicara ku ntebe mu muryango, maze umugeni akaza akamwicara ku bibero, ariko yihishe mu kirago. Nuko abamukikije bakavuza impundu, abazi kwivuga bakivuga. Umugeni bakamuha umuringa, agahaguruka akajya mu nzu.

Imishyingirire yo mu bakene si imwe n’iyo mu bakire; ariko ntibitandukanye bikabije. Umukire iyo agiye gushyingira umukobwa we, ashaka ibyo azajyana bya ngombwa byose, bikitwa ibirongoranywa. Abakene bambika umukobwa wabo gusa, bakajya kumushyingira. Iyo hahise icyumweru cyangwa bibiri, babonye inzoga, n’amata, ibyansi bibiri.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

KURONGORANYA

Iyo bamaze gukwa, maze inka ikororoka, ikabyara kabiri gatatu, kane, iwabo w’umukobwa baka indongoranyo. Bareba inyana y’inka umukobwa yakowe, bakajya kuyigurana indi nyana, bakayiha iwabo w’umuhungu. Ntawe urongoranya inyana y’inka yakowe, ngo kirazira.

(IBIHANGO: Aloys Bigirumwami)

INKURU BIFITANYE ISANO

Umuranga

Imiziro y’Imboro n’Igituba

Kuraguriza Umugeni

Guhitamo Umugeni

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Kurambagiza no Guhuza Ibitsina

Kurambagiza-Uburyo bwo Kwanga Kuba Inshuti y’Umukobwa Cyangwa Umuhungu mu Kinyabupfura

Kurambagiza-Igihe Cyiza Cyo Gutandukana

Umujinya mu Rugo

“Uburyo Intambara zo mu Rugo Zirangiramo

Menya Kuganiriza Umugabo Wawe

Intandaro y’Ibibazo byo mu Urugo Ku Bagore

Ubwoko bw’Amahane

Menya Umugore Icyo Ari cyo Mu Rukundo

Kubaka Urugo Ni Ukuganira

Impamvu Umugore Ahura n’Ibibazo mu Rugo

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Intambwe 10 Zo Kureshya Umukobwa cyangwa Umugore

Uko Umugore Areshya Umugabo

Inshuti y’Igitsina

Kwibagirwa

Kubaho Wenyine

Bombe Iguturikiye mu Maso

Intambwe zo Kubaka Urugo Ruhire

Ntimukimane

Indaya Zirashukana

Imyitwarire Ikwiriye Abagore

Dore Umugore w’Umutima

Mu Ijuru Ntibarongorana

Ibyo Gusenda Umugore

Ibyo Yesu/Yezu Yita Gusambana

Rosata-

Igituba,Umugore n’Ubwiza

Mbese Inzobe nibwo bwiza?

GUKORANURA

Kirazira gukoranura umugore yarabyaye. Iyo umugore atabyaye kandi akananiranwa n’umugabo, baramusenda. Iyo bashaka kumuhima, babigenza batya :

INKA

Iyo umugore bamusenze atarabyara, baramukoranura. Inka bakoye iyo ikamwa, bayikamira mu idegede, bakajya kujugunya mu mwobo w’umurerajuru, batongera bati:” Uko idegedege ritagira uruho, ntirigire igicuma, ni ko iyo nka itabyaye ngo ikuze “. Inka yaba idakamwa, bakayipfura ubwoya bakabuta mu mwobo w’umurerajuru, ngo ntibe ikibyaye. Abashatse kandi, inka bayigeza mu nzira, bakayirasa bagatongera bati: “Uko iyi nzira idasiba kugendwa, ni ko Nyirakanaka adasiba kujya mu mazu, kandi ajye ahora ameze nk’inka bakubise irago, ajye ahora ava amaraso.

AGACUMA

Ubundi bareba agacuma umugore yajyaga anyweramo imiti, bakagahambiramo inyama, bakagashyira ku mugina, bati:” Uko igisiga kidasiba kuguruka, ni ko Nyirakanaka adasiba kujya mu mazu. “

AGASEKE

Abashatse kandi bareba agaseke umugore yazanye, bakakajugunya mu mugezi uhurura, bati: “Nyirakanaka bamuhaye umugaragu, ngo arajye ahora ahurura imisozi yose “.

URUTETE

Abandi benda urutete rw’amasaka bakarujugunya mu mugezi, ngo bamuhaye impamba, ngo: “Nyirakanaka ajye ahora ahurura nk’uwo mugezi “.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Bombe Iguturikiye mu Maso

Kubaho Wenyine

Kwibagirwa

Inshuti y’Igitsina

GUTANDUKANA-KWANURA


Iyo umugore atakowe, ababyeyi bashaka ko babakweta, baragenda bakazana umukobwa wabo ndetse n’abana be. Umugabo we iyo atemeye ngo atange inkwano, byerekana ko adashaka umugore we n’abana babyaranye.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Bombe Iguturikiye mu Maso

Kubaho Wenyine

Kwibagirwa

Inshuti y’Igitsina

GUTANDUKANA

Kera umugabo yashoboraga gutandukana n’umugore we, ntibabane mu nzu, ariko bakagenderana. Umugore akaba mu rugo rw’umugabo we hamwe n’abana be, umugabo akibera mu rundi rugo rwe.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Bombe Iguturikiye mu Maso

Kubaho Wenyine

Kwibagirwa

Inshuti y’Igitsina