ESE UMUKOBWA YIHANAGUJE ISUME YAGIYEHO AMASOHORO Y’UMUHUNGU YATWARA INDA?

Emma Claudine wrote a new note: ESE UMUKOBWA YIHANAGUJE ISUME YAGIYEHO AMASOHORO Y’UMUHUNGU YATWARA INDA?

Uko bimeze:

    Iyi sume umuhungu amaze kuyisohoreraho
    Ako kanya umukobwa ayihanaguje ku gitsina

Kugirango turebe niba yatwita, dore ibyo kuzirikana:

1.   Ingano y’amasohoro mazima ni hafi ya ml 5. Ni akayiko gato k’icyayi. Iyo abaye make, munsi ya ml 2, umuhungu/umugabo ntiyatera inda. Niba aya masohoro yuzuye akayiko uyamennye ku isume, byanze bikunze amwe arayinjiramo. Umukobwa niyihanagura, hari amwisigaho (ariyo ashobora kuba yakwinjira niba yayisize ku mwenge), andi asigare ku isume.

2.   Intangangabo ziri mu masohoro zigomba kuba ziri hagati ya miliyoni 40 na 200. Iyo zibaye nkeya, uyu mugabo uzigira ntiyatera inda. Niba amasohoro yabanje kumeneka ku isume, umubare w’intanga ziri bugere ku myanya myibarukiro y’umukobwa ni nke kuko izindi zasigaye ku isume, izindi akaba yazisize ahandi hatari ku mwinjiriro w’inda ibyara neza neza.

3.   Urugendo intangangabo zikora zisanga intangangore mu muyoborantanga kuko ariho habera isama: Ubusanzwe rutangirira hafi y’inkondo y’umura kuko ariho ziba zasizwe n’igitsinagabo. Mu kwihanaguza isume, izi ntanga ziraba zigiye gutangirira urugendo ku mwenge w’inda ibyara, aho kururutangirira hafi y’inkondo y’umura.

UMWANZURO:

Umukobwa yihanaguje isume yagiyeho amasohoro y’umuhungu NTABWO YASAMA. Aramutse asamye kubera ibingibi, haba habayeho igitangaza cy’Uwiteka, gisa n’icyabayeho igihe Mariya yasamaga Yezu kandi atarabonanye n’umugabo.

Murakoze.

Source: Emma Claudine

Advertisements

Impuguke zavumbuye umuti wa burundu wo kurangiza vuba no kutagira ubushake bwo kurongora kubagabo

Mu buzima busanzwe bijya bibaho ko umugabo ajya gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye bikamugora cyangwa akabura ubushake burundu. Iki ni ikibazo gishobora gusenya urugo ,cyane ko gutera akabariro hagati y’abashakanye ari inkingi ya mwamba yubaka urugo.

Ariko se umugabo ufite iki kibazo akwiriye kwiheba?Izi nama zikurikira nizo umugabo ukunda kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina yakurikiza zikamufasha.

1.Biganirize umugore wawe

Ibyishimo mu gutera akabariro ntibiva kure. Kuganira ,kwigishanya,gutegurana..Niba ujya ugira ikibazo ko igitsina cyawe kidahita gifata umurego ,wibyihererana . Umugorera wawe ashobora gukeka byinshi :ko utamukunda,umuca inyuma.. Birasanzwe musobanurire abimenye. Bishobora kuba biterwa n’ibintu byinshi:Umunaniro,ibibazo ufite,..Nubisobanurira mugenzi wawe azashyiramo imbaraga agufashe kugira ubushake.

2.Banza ufate ikiruhuko

80% by’ibabazo bituma igitsina cy’umugabo kidafata umurego biterwa n’umunaniro. Umunaniro n’umwanzi wa mbere w’imigenderekere myiza y’akabariro hagati y’abakudana cyane ku mugabo(gufata umurego kw’igitsina cye). Mbere yo gukora iki gikorwa byaba byiza ubanje ugakaraba umubiri wose nyuma ugafata ikiruhuko gihagije uryamye. Si byiza ko wihutira gutera urubariro ku rugo kandi ugifite umunaniro n’ibibazo by’akazi wiriwemo. Mu gihe cy’igikorwa mugomba kubanza gutegurana kugira ngo urusheho kubanza guha igitsina cyawe umurego.

1

3.Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi

Duhora tubivuga kandi tuzakomeza tubibakangurira,gukora imyitozo ngororamubiri. Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umutima gutera neza ,bifasha imiyoboro y’amaraso gutembereza neza amaraso mu mubiri wose. Uko amaraso atembera neza,niko n’ubushyuhe bwiyongera mu mubiri .Bityo ntube wahura n’iki kibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro. Bituma umubiri wawe ugendera ku murongo bityo nujya gukora imibonano mpuzabitsina ntuzishakisha cyane nk’umuntu uhora yicaye. Ubushakashatsi bwakozwe na Journal Medical de la Sexualité bwerekanye ko 45% by’abagabo badakora imyitozo ngororamubiri bageze mu kigero cy’imyaka 40 bahura n’iki kibazo cyo kwishakisha bakibura mu gihe bagiye gutera akabariro n’abo bashakanye.

4.Reka Itabi

Kureka itabi ni byiza ku buzima ariko bikaba akarusho ku mugabo wifuza ko igitsina cye gifata umurego mu buryo butagoranye. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo banywa amasigara 10 ku munsi biyongerera ibyago byo kutagira ubushake buhagije, 16 % kuruta abatanywa itabi. Uyu mubare ugera kuri 36% ku bagabo banywa amasigara hagati ya 11 na 20. Gira vuba tangira ushake uko wava ku itabi ritazagusenyera. Niba ufite n’umugabo unywa itabi,bimukangurire bizabafasha mwembi.

3

5.Shyira urusenda mu mafunguro

Buri uko ufashe ifunguro byaba byiza ushyizeho n’urusenda. Urusenda rwongera uburyohe bw’ibiryo ariko burya ahanini rugira n’irindi banga ryo kukongerera ubushyuhe mu mubiri. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri ururya buri munsi uzambwira uko uzaba umerewe mu gihe cy’ijoro ry’urukundo.

6.Fata ku gasembuye

Nubwo hari amadini atemerera abayoboke bayo kunywa ibisindisha,hari aho bigira umumaro. Ujye nibura unywa icupa cyangwa abiri mu cyumweru nabyo bizagufasha kuzamura ubushyuhe mu mubiri wawe wari usanganywe. Abarokore bo nabagira inama yo kwihatira urusenda kuko rwo ntirubujijwe.

Ibintu 7 bitangaje utari uzi ku gitsina gabo ushobora kuba utarize mu ishuri

Abakobwa benshi bakunda kwibaza byinshi ku gitsina gabo. Nubwo bakunda guhorana n’abasore /abagabo ariko burya ngo bagira isoni zo kureba no kwitegereza igitsina gabo. Tugiye kurebera hamwe ibintu ushobora kuba utari uzi ku gitsina gabo. Abasore /abagabo n’ubwo aribo babitunze ariko nabo ibyinshi ntibari babizi.

1.Ubunini bw’intoki bwerekana ubunini bw’igitsina cy’umugabo

Ubushakashatsi bw’Umufaransa ufite n’inkomoko mu Busuwisi Denis Duboule bwerekanya ko ubunini bwintoki z’umugabo bugaragaza ubunini bw’igitsina cye. Ubu bushakashatsi akaba yarabukoreye ku mbeba. Mu byo yabashije kubona ni uko umugabo iyo afite intoki nini,ntakabuza aba afite n’igitsina kinini.

2.Igitsina cy’umugabo gikenera imyotozo kugira ngo kigumane imbaraga

Wakwibazza uti ese ni iyihe myitozo ? Mu ijoro iyo umusore/umugabo aryamye agira ubushake butamuturutseho bwo gukora imibonano mpuzabitsina(Gushyukwa). Ibi ahanini bikorwa n’umubiri ubwawo. Ntabushake abigiramo cyangwa ngo abimenye ko byabayeho,nubwo akenshi mugitondo abasore/abagabo babyuka bagasanga bafite ubushake bwinshi. Iki gikorwa cyo kugira ubushake nijoro kimara iminota 85 muri rusange ijoro ryose. Inshuro imwe nibura imara iminota 25.

Ese ubu bushake bumara iki? Uku kugira ubushake bwo ukora imibonano mpuzabitsina mu ijoro bituma igitsina cy’umugabo kigumana imbaraga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umugabo ,kubera kugira ibibazo by’umubiri we,utabasha kugira ubu bushake bwa nijoro,bishobora kurangira abaye ikiremba niyo yakoresha ya miti ituma igitsina cy’umugabo kitagwa bita Viag76ra. Ni nkuko wakamura eponge irimo amazi. Iminsi itembereza amaraso ye igenda itakaza ububasha bwo kuzuza amaraso mu minsi. iri tembera ry’ammaraso ni nacyo gituma igitsina gabo gihaguruka igihe agize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

3.Abagore benshi bikundira igitsina gabo gisiramuye(Gikebwe)

Mu bushakashatsi bwakozwe muri USA,89% by’abagore bavuze ko bikundira igitsina cy’umugabo gisiramuye(gikebwe)kuruta uko bakunda umugabo ufite igitsina cyitakuweho ka gahu k’imbere.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bibafishije amafoto y’ibitsina by’abagabo. Bagiye babyereka abanyeshuri ,bakababaza ibyo babona bahitamo cyangwa byiza kuribo.

4.Ntago kijya kiba kigororotse(Droit)

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2005 ,bugasohoka mu kinyamakuru cy’amafoto bise P66énis Atlas,abashakashatsi basanze nibura 10% by’ibitsina by’abagabo aribyo biba bigororotse iyo byafashe umurego. Ku bandi basanze biba byihese ,byigonze,..

5.Gishobora kuvunika

Nubwo igitsina cy’umugabo kitagira igufa,ariko iyo cyafashe umurego gishobora kuvunika. Ibihe bibiri nibyo bishora guturukaho iyi mpanuka:Kwinjira nabi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa kutayobora neza mu gitsina gore. Iyo umugabo agize iyi mpanuka yo kuvunika igitsina,arababara cyane ariko kwa muganga barabivura bamubaze.

Wari uziko umugabo ashobora kuvunika igitsina mu gihe cy’akabariro?Umugabo byamubayeho ajyanwa kwa muganga igitaraganya

6.Umugabo ntashora kunyara iyo igitsina cye cyahagurutse

Iri ni itandukaniro riri hagati y’igitsina gabo n’icy’umugore. Nubwo igitsina cy’umugabo akifashisha mu kwihagarika(kunyara) no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,iyo igitsina cyafashe umurego agatangira kwiha akabyizi ntashobora kunyara. Gusa ibi bishoboka iyo umugabo uruhago rwe rwuzuye ,cyane cyane iyo yanyweye inzoga nyinshi. Naho ubundi iyo agiye gukora imibonano mpuzabitsina,uruhago ruhita rwifunga.

7.Akenshi ibya ry’ibumoso rikunda kuba riri munsi ugereranyije n’iry ‘iburyo

Amabya ni udusabo dukora intanga ngabo ndetse n’imisemburo nka « Testosterone » ituma umugabo agira ibimuranga bikamutandukanya n’umugore. Akaba urebye agabanyijemo ibice bibiri. Iry’iburyo ni ibumoso. Akenshi rero iry’uburyo usanga risa nkaho riri hejuru ugereranyije n’iry ‘ibumoso. Ubushakashatsi bwerekanye no 66 % by’abagabo ariko baba bateye.

Umuhungu w’ikigwari

Najyaga mbura ubwenge buri gihe yabaga yaje kunsura ghetto umunsi umwe rero niha akanyabugabo njya kumusura! Nasanze ari n’ibindi byuki muri salon ubwo arakingura 2raganira mbatera story zahe n’izahe barishima bataha banyishimiye (ubundi njye nzi kuganirira mukavuyo) hashize nk’isaha bamusezeraho (niba yarabirukanye kwa jeux ibyo ntubimbaze) nanjye nahise ngira ubwoba nshaka gusezera ahita abibona ntaravuga arambwira ngo ba uri kureba movie mbaherekeze ndaje, narategere araza ariko story mpita nzibura hafi kubara amabati, yahise aza anyicara kubibero amfata kurutugu andeba mumaso ampa agabzu ku itama mpita……
>>
>>
>>
>>
:
.
.
.
Ndamubwira ngo:
.
.
“URI KUNKINGIRIZA CHRY REKA NIREBERE MOVIE”
>>describe me in one word

Afurika y’Epfo:Umugore n’umugabo batemaguraniye mu maso y’abana babo kugeza bicanye bose

by http://urukundo.info
Nkuko byatangajwe kuri Timeslive,umugore witwa Angelique w’imyaka 27 y’amavuko ndetse n’umugabo we w’imyaka 44 y’amavuko bakomoka mu gihugu cy’Afurika Yepfo,bapfuye batemaguranye imbere y’abana babo bato.

Nubwo icyateye amakimbira muri uyu muryango kitaramenyekana,biravugwa ko habaye ukurwana guhambaye mu rugo rwabo kandi ngo bakaba batemaguraniye imbere y’abana babo ,ari umugore ari n’umugabo bose bari bafite ibyuma bari kubirwanisha.

Nkuko byatangajwe na Polisi ,ngo umwe mu bana babo niwe wagiye maze aririra imbere y’ibiro bya Polisi nuko bamubaza icyo yabaye maze ababwira ko Papa we na Mama we bari kurwana,nuko uwo mwana ahita asubira mu rugo maze Polisi nayo iramukurikira bagezeyo basanga bose bicanye,hari imirambo gusa.

Nubwo uyu muryango ngo wagize gutya ukicana,abaturanyi bavuga ko ariwo muryango mu gace batuyemo warubanye neza kandi unakundana,bityo bikaba bikomeje kuba urujijo ikintu cyaba cyabateranyije.