Gukora Amabya: Ubushakashatsi mu Gusubiza Ikibazo cy’Ubugumba!

Gukora Amabya: Ubushakashatsi mu Gusubiza Ikibazo cy'Ubugumba!
Abahanga mu by’ubuvuzi, basanze ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ari imwe mu nzira yageza ubuvuzi bwo guhangana n’ubugumba ku yindi ntera yisumbuye, aho bari kugerageza ikorwa ry’intangangabo hifashishijwe amabya y’amakorano gutanga intanga ngabonzima zashobora gukoreshwa mu kubyara.

Ikipe y’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika riherereye ahitwa San Francisco nyuma yo guhabwa akayabo k’igishoro gifatika mu gukora neza uyu mushinga batangaje ko bizeye kugera kuri iyi ntego izaba igisubizo k’ubugumba bw’abagabo mu minsi iri imbere.

Mu ntangiriro igererageza riri gukorwa n’aba bashakashatsi, ribaha icyizerere cyo gukora akamashini gakora amasohoro y’ikinyabuzima, kakazaba kagizwe n’uruhago ruto ruteye nk’umwiburungushure, aka gahago kakazajya gasimburwa nyuma ya buri kiciro cy’ikorwa ry’intanga n’amasohoro ni ukuvuga nyuma y’iminsi 70.

Source: Artificial Testicle Could Make Sperm for Infertile Men – ABC News

VASECTOMY-KWIGIRA INKONE

inkone

Vasectomy ni uburyo bworoshye bwo gutuma umugabo adashobora kubyara.Abaganga bakata udutsi twitwa vas deferens tujyana amasohoro mu imboro, umugabo akaba atagishoboye gutera inda.

Ushobora gusoma ibibazo n’ibisubizo ku kwirinda gusama hano Kwirinda Gusama Igice cya Mbere na hano Kwirinda Gusama Igice cya Kabiri

INKURU BIFITANYE ISANO

Kwirinda Gusama1

Kwirinda Gusama2

VASECTOMY-KWIGIRA INKONE

inkone

Vasectomy ni uburyo bworoshye bwo gutuma umugabo adashobora kubyara.Abaganga bakata udutsi twitwa vas deferens tujyana amasohoro mu imboro, umugabo akaba atagishoboye gutera inda.

Ushobora gusoma ibibazo n’ibisubizo ku kwirinda gusama hano Kwirinda Gusama Igice cya Mbere na hano Kwirinda Gusama Igice cya Kabiri

INKURU BIFITANYE ISANO

Kwirinda Gusama1

Kwirinda Gusama2

UMUBIRI W’UMUGORE-UBURYO BUNYURANYE BWO BWO KURINGANIZA IMBYARO

Aya makuru ku kuringaniza imbyaro arakwereka bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuringaniza imbyaro.Ariko ibitekerezo biri aha si inama za kiganga ahubwo ni ikiganiro gisanzwe, ntugomba gukoresha ibitekerezo biraha ufata umuti uwo ari wo wose utabajije abahanga mu by’ubuvuzi.Kandi niba ufite ikibazo ku byerekeranye n’idini mu gukoresha umuti uwo ari wo wose, nakugira inama zo kubaza padiri, pasitoro shehe cyangwa undi muyobozi w’idini.Ikindi kandi nta muti nshyigikiye hejuru y’iyindi kuko imiti yose yo kuringaniza imbyaro ushobora kuyisamiramo,ntirinda indwara z’ibitsinank’indwara ya sida n’izindi kandi ikunze kugira ingaruka ku bayinywa.

Kwifata byonyine ni byo byakurinda 100% gusama hamwe n’indwara zifatira mu myanya ndangabitsina nk’indwara ya sida n’izindi.

AGAKINGIRIZO K’ABAGABO

Agakingirizo gatuma intanga z’umugabo zitinjira mu igituba cy’umugore kakaba nka barriere hagati y’igituba n’imboro.Agakingirizo karakundwa kandi kagezweho kuko kadahenda, karinda zimwe mu ndwara zifatira mu myanya ndangabitsina, kaboneka byoroshye hirya no hino kandi ntibigoye cyane kugakoresha.Iyo ugereranyije agakingirizo n’imiti ifatirwa mu mubiri,agakingirizo kagira ingaruka nke.

Mu ngo zikoresha agakingirizo,14% nibwo agakingirizo kadakora neza mu mwaka. Mu rubyiruko agakingirizo gakunze kudakora imirimo yako neza kuko abasore benshi nta kwihangana kwinshi bagira.

Agakingirizo hari indwara zifatira mu myanya ndangabitsina katarinda nka HPV,Herpes.Nubwo agakingirizo kakugabanyiriza risque yo kwandura indwara nka SIDA,agakingirizo gashobora gucika,kunyerera kakavamo, ibi byose bishobora gutuma wandura umukunzi wawe aramutse afite indwara.

Niba wikundira gukoresha agakingirizo ugomba kumenya ko nibura 2-6% by’udukingirizo ducika cyangwa tukivanamo mu gihe cyo guhuza ibitsina,bityo abenshi mu bakoresha agakingirizo kajya kabacikiraho cyangwa kakivanamo.Ntibyagutangaza rero ubonye umukunzi wawe atwite kandi nta munsi numwe mwabikoze nta agakingirizo.

AGAKINGIRIZO K’ABAGORE

-diaphragm
-cervical cap
-agakingirizo k’abagore

Ubu buryo bukoreshwa n’abagore kandi bugakoreshwa nka barriere hagati y’intanga z’umugabo na nyababyeyi y’umugore.

Uretse agakingirizo k’umugore gukoresha ubundi buryo bisaba ko ubifashwamo na muganga.21-26% y’abakoresha ubu buryo bashobora gusama. Mu bagore babyayeho,40% y’abakoresha ubu buryo bashobora gusama.

Mu rubyiruko ubu buryo bukunze gutsindwa cyane kuko imisemburo y’abasore iba iri hejuru cyane.

Ubu buryo ntiburinda indwara z’ibitsina nka SIDA n’izindi

IBININI N’INSHINGE

-Depo-Provera
-Norplant
-ECP
-IUD

1-13% y’abakoresha ubu buryo bashobora gusama.Imiti banywa hamwe na Depo-Provera birakundwa cyane kuko byoroshye gukoreshwa.

Iyi miti ariko kandi igira ingaruka zitari nziza

-kwiyongera ibiro
-kugubwa nabi
-ibibazo by’uruhu
-kubura appetit y’igitsina
-ibibazo mu magufwa

Hari n’ibindi bibazo bikomeye bikomoka kuri iyi miti

-Kuva cyane
-Amaraso afashe-ndetse n’urupfu

Niyo mpamvu iyi miti atari iyo gukinishwa ahubwo ugomba kuyikoresha ku nama za muganga.
Abagore bakuze banywa itabi bagomba kwirinda gukoresha iyi miti.

Iyo uhagaritse gukoresha iyi miti ushobora kongera gusama nyuma y’amezi runaka cyangwa umwaka.
Iyi miti ntirinda indwara z’ibitsina nka SIDA n’izindi.

Nubwo ino ari imwe mu imiti irinda gusama neza umugore ashobora gusama ayikoresha.

Umugore ashobora gusama aramutse asibye ikinini cyangwa akanywa za antibiotique zigabanya ingufu z’iyi miti.

KWIYAKANA

Bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa n’urubyiruko n’abandi bashakanye ni ukwiyakana.Ubu buryo buragoye kuko busaba kwihangana no kugira gahunda.Mu by’ukuri ubu buryo nta kamaro kanini bufite mu kurinda gusama kuko mu rukonda mbanzirizamasohoro habamo intanga zatuma umugore asama.Nibwakurinda indwara indwara z’ibitsina nka SIDA n’izindi.

GUPIMA UBURUMBUKE

Ni uburyo bwo kumenya igihe umugore ashobora gusamiramo, mukirinda guhuza ibitsina.Bisaba ko mwese mukurikirana neza icyo gihe.17% y’ababukoresha bashobora gusama.

KWIFATA

Ni uburyo kwirinda guhuza igitsina mu buryo ubwo ari bwo bwose.Ubu buryo bwo kwifata ni bwo bwonyine bwa kurinda indwara zifatira mu myanya ndangabitsina nka Sida n’izindi ndetse no gusama.Ntuzibeshye:igitsina cyo mu kanwa,cyo mu kibuno ntaho bihuriye no kwifata.
guswerana mu kanwa,mu kibuno ushobora kubyanduriramo indwara z’ibitsina nka SIDA n’izindi.

Kwifata ni byiza kandi bifite akamaro. Guhuza igitsina n’abantu batandukanye bitera cancer yo mu mwinjiriro wa nyababyeyi ku bagore n’abakobwa(cervical cancer),risque yo kuba indwara z’ibitsina cyangwa na SIDA.

Mu bagore bose bahuje ibitsina bwa mbere,1/2 basama mu mezi atandatu ya mbere.Ni yo mpamvu kwifata ari byo byiza nubwo bitoroshye na mba.

VASECTOMY

Vasectomy ni uburyo bworoshye bwo gutuma umugabo adashobora kubyara.Abaganga bakata udutsi twitwa vas deferens tujyana amasohoro mu imboro, umugabo akaba atagishoboye gutera inda.

Ushobora gusoma ibibazo n’ibisubizo ku kwirinda gusama hano Kwirinda Gusama Igice cya Mbere na hano Kwirinda Gusama Igice cya Kabiri

NDATABARIZA ABAGORE-BANGAMBIKI

Urandeba ngo ayi
Ngo ndi umugore singoye
Ngo ndi ku ngoyi yawe
Ngo igihugu ni icy’abagabo
Ngo nta mugore ugira ijambo
Ngo uruvuze umugore ruvuga umuhoro

Urandeba ugacira
Ukicinya icyara ngo uri umugabo
Ngo Imana yakuremye neza
Ngo abagore ni ibigoryi
Ngo ndakagorama ibirenge

Urancurika ukancurukura
Ukancura bufuni na buhoro
Ukamviraho inda imwe
Ukanyubika ukangarika
Ukantuma epfo na ruguru
Si ubugore ni ubugaragu
Ni urujijo rw’ubuja

Nkubera isoko y’ibyishimo
Ukambera inkomoko y’ubwoba
Uratunguka nkikanga
Nkihindira bucece mu nzu

Nivugira nk’abandi
Uti ‘umva kanwa kabi’
Ubwo ukamiza ishokoro
Nagira inkuru mbara
Ngo nimfunge urunwa rwanjye
Wavuga nkagusubiza
Uti”Umva iyo ngare”
Cyangwa ukandisha agashino ka mama
Nkagasangiza amabya ya data

Ndikandagira sinkome
Ngo ntahava nkomereka
Ukamvanamo iyo kotsa
Ukandangiriza iminsi
Ukampekesha amaboko
Ukanyereka iyo mwinikaga

N’iyo tugeze ku murere
Nturushya unandeba
Bitugu bitumva incyuro
Ujundika amatama nk’inturo
Ukitumberera mu kirere

Iyo uteterejwe n’umusonga
Wicuma ugana aho ndi
Ukankina nk’umupira
Icyuya cyakurenga
Ukarengera muri douche
Utitaye ku wo mubanye

Ubwiza bwanjye urabwonona
Ukampindura ingegera
Warampawe ndi ingenzi
Ukangenza uko ushaka
Wamara kumpaga
Ukampahiraho abandi
Ukanyita amazina
Ngo ndi igifuka
Ngo nsa n’umwavu
Ngo singira isura
Ngo sinzi gusasa
Ngo abagore baragwira
Ngo ni wowe wakanyemeye
Ukanyita kasha
Ukankenyeza rushorera
Ukampambiriza ngataha
Nkagenda nikoreye amaboko
Mboroga inzira yose
Ntagira shinge na rugero

Rwose mugabo wanjye
Wamenye neza yuko
Nanjye ndi umuntu nkawe
Twaragijwe iyi si twese
Ngo tubane dusabane

BANGAMBIKI

AMABYA 200

IGITUBA NI INTWARO Y’INTAMBARA:AMABYA 200 NGO UBE UMUKWE W’UMWAMI

Hanyuma Mikali, umukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi; babibwira Sauli arabyishimira. Aravuga ati”Nzamumuha, amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.”Ni cyo cyatumye Sauli abwira Dawidi ubwa kabiri ati”Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”Ariko Sauli abwira abagaragu be ati”Mujye inama na Dawidi rwihishwa mumubwire muti’Umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda; none ube umukwe w’umwami.'”

Nuko abagaragu ba Sauli bongorera Dawidi ayo magambo, na we arabasubiza ati”Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w’umwami, kandi ndi umwana w’umukene w’insuzugurwa?”

Hanyuma abagaragu ba Sauli bamubwira uko Dawudi yavuze. Sauli aravuga ati”Muzabwire Dawidi muti’Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita(amabya) ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahore inzigo abanzi be.'”Ariko Sauli yibwiraga ko bizatuma yicwa n’abafilisitiya.

Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kuba umukwe w’umwami.

Igihe kitaragera, Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri(arabashahura-abaca amabya); nuko Dawidi atabarukana bya binyita(amabya),babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w’umwami. Sauli aherako amushyingira umukobwa we Mikali.

1SAMWELI 18:20-27

1.Ni ukuvuga ko kugira ngo imboro ifite amabya abiri yinjire mu igituba cy’umukobwa w’umwami byasabaga amabya 200 y’abandi bagabo. Igituba kirahenda.

2.Sauli ati “Nzamumuha, amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.”

Igituba ni umutego. Ni intwaro y’intambara. Abagabo benshi baragikunda ku buryo uhiga umugabo wamutegera ku igituba cy’umukobwa/umugore akunda. Urupfu rw’imbwa ni inyama.

3.Dawudi ati”Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w’umwami, kandi ndi umwana w’umukene w’insuzugurwa?”

Ni byo amaboko atareshya ntaramukanya.Si iby’ubu na kera byari uko. Uyu muhungu ntiyahubukiye igituba ahumirije.