ZIMWE MU MPAMVU ZITUMA ABASHAKANYE BACANA INYUMA

Iyi nkuru yanditswe na Mwami wa Blog Igituba

Mbanje gusuhuza wowe Bagambiki wabimburiye abakunzi ba blog, ukayirema hanyuma natwe tukayoboka nkaba nanone nshimira nyine abo badahwema kuyisura buri munsi by’umwihariko abatugezaho ibitekerezo ari nabyo bivamo umurongo ngenderwaho wa BLOG IGITUBA .

Izi rero ni zimwe mu mpamvu zituma ingo zimwe na zimwe zisenyuka bitewe no gucana inyuma kw’abashakanye:

  • Akazi kenshi :

Ahanini bitewe n’umuvuduko iyi si yacu igenderaho usanga abashakanye kubera umwanya muto bagenera abo bashakanye, habaho gucana inyuma, ugasanga niba ari umugabo ugira akazi kenshi bityo akaba atagihaza umugore we mu buriri, bityo nyamugore akishakira undi ku ruhande wajya umumara inyota ! Kugirango bitamentyekana vuba, akenshi usanga abitwa ngo n’inshuti z’umugabo arizo ziyambazwa, cg se abafitanye isano ariko ya kure n’umugore kuburyo umugabo atarabukwa vuba.

  • Bumwe mu burwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina :

Akenshi usanga iyo uburwayi butaramenyekana cyane, habaho kwibaza kw’abashakanye uwaba yarabuzaniye undi mbere. Ibi bituma habaho gutekereza cyane no kutisanzura mugitanda, bityo hagahoraho inyota y’urukundo kuko ntawuba yahagije undi. Iyo hagize ucika ikiziriko rero yanzura agira ati ” iwanjye nta kigenda”

  • Kwishyurana

Ibi bikunze gukorwa n’abagore, mu gihe bamenye ko abagabo babo babaca inyuma. Kubera intege nke no kudashaka guhangana bahitamo kwishakishiriza ku ruhande.

  • Kugira inshuti mbi ( bad company )

Akenshi usanga abashakanye ku mpande zombi, bagira inshuti mbi n’inziza. Mu nshuti mbi rero niho hrimo izigishanya ko : Ikibano kiryoha, ko kudakubita umugore ar’ikosa, kwigishanya kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, n’ibindi byinshi. Ikivamo rero n’uko habaho gutinyukana no gusuzugurana nyine kw’abashakanye. Nyuma havuka amakimbirane hagati yabo bityo mu gitanda bigatangira gucumbagira. Ikivamo n’ugushakira igisubizo kuri 7 (sept) cg se iruhande.

  • Imiterere y’umubiri

Ahangaha niho usangamo : abaciye imyeyo, ba mukagatare, imboro ntoya cg se nini cyane ku bagabo, isuku nkeya ku mpande zombi n’ibindi.

Niho uzasanga umugabo yaciye inyuma umugore we kuko akurikiye umunyarira cg se uwakunnye. Ikivamo n’uko umugore kubwo kutamuha neza rwa rukundo nawe azajya kuruhande. Kimwe n’uko umwanda waba intandaro yabangamira urwo rukundo, bityo hakabaho kujya kurushakira kuruhande.

  • Gukunda ibintu

Ibi bikunzwe gukorwa n’abagore, bitewe no kwifuza, bumva ko bagurana ibyo bifuza ikibyeyi !

  • Kamere

Hari rero na kamere, aho usanga n’iyo abashakanye baba bihagije muri bya bindi byose twavuze harimo iminyarire, imyeyo, n’ibindi habaho gucana inyuma byanze bikunze ! Iyo byageze aha rero ubwo haba hasigaye amasengesho.

Ngirango rero iyo izo mpamvu zimaze kumenyekana kandi no kwemeranyaho ko koko bibaho nizo rero zashingirwaho dushaka umuti wo kubana neza nta gucana inyuma tugashimangira urwo rukundo.

Yari Mwami rero ubifuriza kuzubaka zigakomera.

2 thoughts on “ZIMWE MU MPAMVU ZITUMA ABASHAKANYE BACANA INYUMA

Leave a comment