GUKORANURA

Kirazira gukoranura umugore yarabyaye. Iyo umugore atabyaye kandi akananiranwa n’umugabo, baramusenda. Iyo bashaka kumuhima, babigenza batya :

INKA

Iyo umugore bamusenze atarabyara, baramukoranura. Inka bakoye iyo ikamwa, bayikamira mu idegede, bakajya kujugunya mu mwobo w’umurerajuru, batongera bati:” Uko idegedege ritagira uruho, ntirigire igicuma, ni ko iyo nka itabyaye ngo ikuze “. Inka yaba idakamwa, bakayipfura ubwoya bakabuta mu mwobo w’umurerajuru, ngo ntibe ikibyaye. Abashatse kandi, inka bayigeza mu nzira, bakayirasa bagatongera bati: “Uko iyi nzira idasiba kugendwa, ni ko Nyirakanaka adasiba kujya mu mazu, kandi ajye ahora ameze nk’inka bakubise irago, ajye ahora ava amaraso.

AGACUMA

Ubundi bareba agacuma umugore yajyaga anyweramo imiti, bakagahambiramo inyama, bakagashyira ku mugina, bati:” Uko igisiga kidasiba kuguruka, ni ko Nyirakanaka adasiba kujya mu mazu. “

AGASEKE

Abashatse kandi bareba agaseke umugore yazanye, bakakajugunya mu mugezi uhurura, bati: “Nyirakanaka bamuhaye umugaragu, ngo arajye ahora ahurura imisozi yose “.

URUTETE

Abandi benda urutete rw’amasaka bakarujugunya mu mugezi, ngo bamuhaye impamba, ngo: “Nyirakanaka ajye ahora ahurura nk’uwo mugezi “.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Bombe Iguturikiye mu Maso

Kubaho Wenyine

Kwibagirwa

Inshuti y’Igitsina

GUTANDUKANA-GUSENDA

Bombe Iguturikiye mu Maso

Kubaho Wenyine

Kwibagirwa

Inshuti y’Igitsina

Gusenda umugore ni ijambo rivuga ko umugore atari we wihagurukije ubwe, ngo bavuge ko yahukanye. Umugabo iyo ashaka gusenda umugore, abanza kumugirira nabi mu bigaragara, bagatongana iminsi yose, bakarwana, akamwima imyambaro, akamubuza uburyo muri byose. Hakaba ubwo umugore yanga kugenda, ngo azanambira izo yakowe; cyangwa ngo aracyashyuhirije iyo mu nzu amazi yo kuyitera, ari ko kuyitegereza. Cyangwa hakaba ubwo umugore yanzwe afite utwana, akagira ati: “Singiye kwitera abana, reka nemere kubapfira, mbaruhiremo, hatazagira ubakubita inkonji nkiriho “.

Umugabo abwira umugore ati: “Dore inzoga ujye iwanyu kuramukanya “. Umugore agahaguruka, nuko umugabo agatuma umwe mu baherekeje umugore ngo abwire iwabo ngo: “Ng’uwo umukobwa wanyu ” Nuko iwabo bumva ayo magambo bakamenya ko umukobwa wabo yasenzwe.

Habaho n’usenda nabi, akirukana umugore yamukubise, yamucujije imyambaro, ngo ni cyo kimenyetso kizereka iwabo ibibi akora. Hakaba n’uwo basendaga yahekwaga, noneho bakamureka akagenda yigenza. Ibyo bigateranya imiryango, kuko babasendeye umwana nabi ntibamuhishire; uwo mugabo ntazongere guhabwa undi mugeni n’abo muri uwo muryango, bakazira ubwo bwoko busenda butyo. Ni cyo gituma bavuga ngo umuntu yangana n’umugeni, ntiyangana n’umuryango. Ni yo mpamvu ituma abagore birinda kwahukana, baba banga kwiteranya n’imiryango.

Impamvu isenda umugore ya mbere, ni iyo gusambana. Umugore kandi usura iyo umugabo we amwenda, cyangwa akannya ku mugabo we, arabimusendera. Umugore ngo aba yararozwe agasurankana; naho iyo annya ngo baba baramuhaye amatotwe y’inkoko.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

IMPAMVU YO GUTANDUKANA-UMUGORE

GUTANDUKANA:UMUGORE

Umugore utarakunnye, bareba umuheha muremure n’ikinyabwoya, bakabyohereza iwabo, ngo nta muntu babahaye, bigatinda bakamusenda.

Ubundi, ngo bohereza inzoga iwabo irimo uruho cyangwa igikobokobo cyo ku mwanana, ngo berekanye ko umukobwa wabo ameze nk’uruho, nk’igikobokobo kirimo ubusa.

Umugeni basanze ari umugore yarasambanye, bareba inzoga imwe mu zo bajyana iwabo, bakayishyiramo ikinetenete, kikaba ikimenyetso cy’uko yaje ari umugore.

Ubundi bohereza inzoga iwabo irimo umuheha cyangwa ingingo y’ikibonobono igegennye imitwe yombi, ngo yatobotse hose.

Umugeni basanze yarasambanye, bohereza umuheha hamwe n’umuhuranyi w’isuka kwa sebukwe, ngo bamenye ko umukobwa wabo ari umusambanyi, byatuma batandukana.

Umugore utajya mu mugongo, bamwita impa, umugabo aramusenda kuko ngo atabyara.

Umugore utanyara ngo ni igihama, baramwanga, bakamusenda.

Umugore ugira mu nda ibyara hagahora hagonga, ngo akenya umugabo we, bigatuma umugabo amusenda.

Umugore utameze insya, baramusenda, kuko yitwa ikibugabuga; ngo akenya umugabo.

Umugore urwaye intinyi; iyo amaze kurongorwa, maze ntatume umugabo amukoraho, ntatume amwegera, agahunga akavuza induru, bagira ngo arwaye intinyi. Iyo bashaka ko akira, bamujyana mu ruganda, bakamwicaza aho bacurira, atandukanyije amaguru. Nuko ibishirira bikagwa imbere ye.
Umugabo na musaza we, ni bo bonyine baba bahari. Iyo birangiye, umucuzi ngo ni we umwenda, agakira ako kanya. Abadashaka ko umucuzi amwenda, baramugurira, umugabo akaba ari we umukiza. Uwo ni we mukobwa bita ikiremba.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

IMPAMVU ZO GUTANDUKANA-UMUGABO

GUTANDUKANA:UMUGABO

Umugabo udashobora kwenda umugore yitwa ikiremba.

Umugabo udatinda ari kumwe n’umugore we, ni ikireremeko; avurwa n’ubugurube.

Umugabo utinda cyane, umugore ndetse akavuza induru, bakarwana iteka ntabyara yitwa igihashi.

Umugabo w’umunyamwete muke, utikoza umugore, kereka amaze iminsi myinshi, aba arwaye intinyi.

Umugabo udakinisha umugore we, ntamuhendahende, barangana bagatandukana nta kabuza.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

NYUMA YO GUSHYINGIRA-KUBONERA URUGO

Umugore ugiye mu mugongo ubwa mbere amaze gushyingirwa, byitwa ” kubonera urugo “. Uwo munsi ntaramukanya n’abandi, ntasangira n’abandi, ngo batamwicira; kandi ntiyambuka umugezi ngo yahora arwara.

Iyo umugore aboneye urugo, nijoro ashaka uko abivuga. Buracya bagashaka uruho rw’isugi, bakazana amasaka, abageni bagasya, bakajya kuvoma. Uruho rw’isugi baruvomesha amazi bakabatega imbehe iriho amazi ku irembo, cyangwa mu gikari, bakadahamo bombi, bakayasuka mu nkono bombi, bagashyiramo ifu bakavuga bombi, bikaba birangiye, bagashyira intara hanze, n’uburo n’inzuzi n’amasaka; umugore akenda ishaka rimwe agashyira mu nkuri (Ni igicuma umugore ajyana iw’umugabo we) akajyana inyegamo ayitwikiriye, ntibura. Akagera igihe ajya iwe, nyirabukwe, agashaka inkono y’isugi n’umwuko w’isugi, maze akayishyira ku ziko, nuko umugore noneho akajya iwe, ntiyongere kuba kwa sebukwe.

IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU

Urukundo ni iki?

Amoko 5 y’Urukundo

Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!

Urukundo-Amayobera 6 y’Urukundo

Amategeko y’Urukundo

Kurambagiza Ni Iki?

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II