Kuki ntakunda gushyukwa

Kuri iki kibazo cyo gushyukwa soma hano
http://www.igituba.org/2008/02/iyo-ngiye-guswera-imboro-ndayibura.html
2009/10/7, françois xavier niyitegeka <fraxan@yahoo.fr>:
> Muraho? Nasomye site yanyu mbona mushobora kumfasha, muzi ko abagabo benshi
> babyukana umushyukwe mu gjtondo ariko njye mbiheruka nkiri muto, nkeka ko
> byaba bjterwa n’uko kera nkiri muri secondaire nakundaga kwikinisha ariko
> simbihamya none nakora iki ko iyo ngiye guswera ntinda gushyukwa cyane, ku
> buryo umugore mbona yarambiwe kandi n’ iyo nshyutswe nta murego ufatika mba
> mfite ku bburyo ntanakwambara prudence. rwose mumfashe mungire inama .
> Murakoze ni Frank


www.igituba.org

IKIBAZO CYA KAROLI KU GUSWERA

Ino yari Commentaire y’umusomyi witwa Caroli

Mbanje kubasuhuza mwese nanashimira abagize igitekerezo cyo gushyiraho iyi website. jyewe mfite ikibazo nako ibibazo bikomeye cyane nasabaga inama. Ndashyukwa ariko bishobora kumbaho nka 3 mukwezi gusa. Byaba byambayeho natangira gukora caress nkaba ndarangije cyangwa nkarangiza nkiyishyiramo. Ubwo si uburwayi? Mwangira iyihe nama! Murakoze.

IGISUBIZO cya blog igituba: Turatekereza ko byaba ari uburwayi, ibyiza ni ugushira isoni ukegera muganga. Usibye ko bikunze kuba ku basore benshi,kwirangirizaho no gusohora umusore agishyira imboro mu gituba bikunze kubaho kenshi kuko aba agishaka cyane ariko niba ukuze kandi umenyereye igituba hari ubwo byaba ari ibibazo bikeneye umuganga.

IYO NGIYE GUSWERA IMBORO NDAYIBURA

Impamvu zishobora kuba zimwe muri izi:

-ubwoba bwo kutamenya guswera

-gutinya gutera umukobwa inda

-gutinya indwara zifatira mu myanya ndangabitsina

-ubwoba bwo kubabaza mugenzi wawe

-gutinya kuba yakwibeshya akabikora uko abandi batabikora, umukobwa akaguseka

-kuba mudakundanye by’ukuri

-kuba ugishidikanya niba ukeneye guhuza igitsina koko

-kuba utinya umukobwa ko akurusha imyaka.

-kuba umuhungu afite ubwoba bw’uko afite Imboro ntoya

-kuba atinya mu mutwe we ko ari icyaha kuko imana n’ababyeyi babimubuza.

URWENYA RW’IGITUBA-URWENYA KU GUSHYUKWA

URWENYA RW’IGITUBA-URWENYA KU GUSHYUKWA

Umugabo yagiranya ibibazo na Nikodemu we”imboro” ye itari igishaka gushyukwa nyamara kandi ubusanzwe itarajyaga imutetereza, niko kujya kwa muganga, muganga amaze kumupima aramubwira ati”Ihangane washutswe inshuro nyinshi cyane mu myaka 30 ishize ku buryo warengeje urugero, usigaje imishyukwe 30 gusa mu mboro yawe”

Umugabo agaruka iwe n’agahinda kenshi ko agiye kuri regime yo guswera kubera ibibazo by’umushyukwe. Agitunguka ku muryango asanga nyirakanaka aramutegereje ashaka kumenya kumenya uko byagendekeye umugabo.

Umugabo ati “Ndeka nsigaranye imishyukwe 30 gusa.”Umugore ati ntitugomba kwangiza iyo mishyukwe tugomba gukora ilisiti y’uko uzayikoresha.”
Umugabo ati “ilisiti nayikoze ariko nturimo!”

UMUBIRI W’UMUGORE-IGITSINA N’UMUGORE UGEZE MU ZA BUKURU

Iyo umugore ageze mu za bukuru uburyo ahuzamo igitsina burahinduka.Ashobora kubikunda cyane cyangwa bikagabanyuka, biterwa n’amateka ye yo guhuza igitsina cyangwa se niba akigira umukunzi.

Menopause itangira iyo amagi y’umugore yashize, atakijya mu mihango.Imihindukire y’imisemburo mu mubiri w’umugore ituma uburyo akeneramo igitsina na bwo buhinduka.

IMIHINDUKIRE MU GUSHAKA IGITSINA K’UMUGORE UKUZE

-atinda gushyukwa
-ububobere bw’igituba buragabanyuka no mu gihe cyo guhuza ibitsina
-urukuta rw’imbere mu igituba rurushaho kuba ruto bityo no guhuza ibitsina bikagora
-gusohora ntibigira ingufu nyinshi.

Nubwo abagore bumva badashishikajwe no guhuza ibitsina, hari abumva babishaka cyane.

K’umugore ukuze niba atagishishikajwe no guhuza ibitsina ashobora gushaka ubundi buryo bwamushimisha yereka urukundo uwo bashakanye mu bundi buryo. Ashobora kandi no kwemera iyo mihindukire kuko ari ibisanzwe mu buzima.

Iyo umugabo akuze nawe ashyukwa bimugoye, bityo guhuza igitsina n’umugore we ntibibagora kuko bihanganirana kandi baba bahuje ibibazo.

Ku bashakanye bamwe ino myaka irabagora, umugore ashobora kubabazwa nuko asohora ntagire icyo yumva naho umugabo agatekereza ko niba umugore atakibobera cyane ari uko atamwitayeho. Ni byiza ko abashakanye baganira bakamenya impamvu y’imihindukire mu guhuza ibitsina mu buzima bwabo.

GUSOHORA KW’ABAGORE

GUSOHORA KW’ABAGORE

Ibiba ku bagabo bagiye gusohora ni byo biba ku bagore uretse ko ku bagore

-imoko zishyukwa cyane zikabyimba
-rugongo irashyukwa igakomera cyane ku buryo irushaho kugaragara(ikamera nk’imboro yashyutswe)
-imitsi yose yo mu kiziba cy’inda iratumba
-imigoma y’imbere mu gituba iratumba
-igituba cyose mo imbere cyirabyimba kandi kikiyegeranya cyane
-nyababyeyi iranyeganyega igahindura ho gato umwanya wayo

Igituba kigenda kifunga kirekura kimwe n’ibindi bice by’umubiri ku buryo umugore yumva uburyohe bwinshi mu gitsina bushobora kumara amasegonda runaka. Ariko ku mugore icyi gihe cy’uburyohe bwinshi gishobora kumara iminota igereranyije. Iyo umugore asohoye hari amazi aza aturutse mu gituba.

HARI AHANTU HABIRI HASHOBORA GUFASHA UMUGORE GUSOHORA

Biterwa n’umugore. Hari abagore byorohera gusohora hakoreshejwe rugongo hari n’abandi byorohera gusohora imbere mu gituba; usibye ko akenshi rugongo ariyo igira akamaro kanini. Ibyo ari byo byose abantu baratandukanye, ibi biganiro ni byo kukwereka muri rusange uko ibintu bimeze. Icyangombwa ni uko ababikora bahitamo uburyo bubabereye kandi bubashimisha.

UMUGORE ASHOBORA GUSOHORA INSHURO ZIRENZE IMWE MU MUBONANO UMWE

Abagore bashobora gusohora inshuro nyinshi mu mubonano umwe mbere y’uko basohora bwa nyuma. Biterwa n’ubuhanga bw’umugabo mu gushimisha umugore(nko kumenya gutinda gusohora)n’akamenyero umugore afite ko kubikora kuko bigomba kwigwa.

GUHUZA IBITSINA ARIBWO BWA MBERE-GUSHYIRA IMBORO MU GITUBA

Gushyira Imboro mu Gituba

-Umugabo ashyiramo agakingirizo(niba mudashaka gusama cyangwa kwirinda indwara zifatira mu myanya ndangabitsina)ntibigomba kuba ari ubwa mbere umugabo akoresheje agakingirizo, mugomba kuba mwarabyitoje mbere y’igihe. Mugomba kwitegura mbere, guhuza ibitsina si umukino woroshye umuntu ajya mu kibuga atiteguye.Kandi umenye ko umukinnyi wese utiteguye bimugora gutsinda.
-siga amavuta yabugenewe kuri gapote (capote,agakingirizo)
-siga amavuta yabugenewe hejuru ku gituba no mu mpande zacyo

-siga utuvuta twabigenewe kuri RUGONGO(aya mavuta mvuga atuma mu gituba hanyerera imboro ikinjiramo nta bibazo, ariko hari abagira amazi menshi babanje kwikinisha bihagije ku buryo ayo mavuta adakenewe, wareba icyakugirira akamaro icyangombwa ni uko igituba kiba gitose kandi kinyerera bihagije ku buryo imboro yinjiramo nta ngorane)
-Imboro uyitunga ku mwinjiriro w’igituba noneho umwe muri mwe agafata imishino akayikura mu nzira umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi kugira ngo imboro ibone uko igera mu muryango w’igituba.Imboro mugomba kuyishira mu gituba n’intoki, nta radari igira ku buryo kujyamo ari automatique.

Si ngombwa kugira ubwoba ko imboro yayoba ikinjira aho umugore asanzwe anyarira, ni hato cyane imboro ntishobora kuhakwirwa!Ahubwo mwacunga ko itajya munnyo kuko biregeranye kandi ho yakwirwamo.

Bwira uwo mubikorana ko wowe ari ubwa mbere, igitsina cyiza n’icyo abantu bakora ntacyo bahishanya,ibi bifasha gutuma muganira buri muntu akamenya igishimisha undi kandi mukihanganirana mu bibagora. Iki si igihe cyo kugira isoni cyangwa cyo guceceka, niba mudashobora gushira isoni ngo muganire ku byo murimo gukora sinzi n’impamvu munaryamanye ku gitanda kimwe!

IBIBAZO BIREBA ABAHUNGU/ABAGABO

Nubwo guhuza igitsina ari bwo bwa mbere nta ngaruka nini bitera abahungu/abagabo (sibo bashobora gutwara inda, akenshi ntibabara nta n’amaraso bava), abahungu nabo bagira ibibazo bihariye

-ubwoba bwo kutamenya guswera
-gutinya gutera umukobwa inda
-gutinya indwara zifatira mu myanya ndangabitsina
-ubwoba bwo kubabaza mugenzi we
-gutinya kuba yakwibeshya akabikora uko abandi batabikora

Muri ino minsi ya mbere akenshi muzakoresha position ya missiyoneri(umugore hasi, umugabo hejuru cyangwa umugabo hasi, umugore hejuru,iyi position inatuma ubonaimboro imaze kugera mu gituba uko ireshya. Baza umukunzi wawe niba uko wumva umerewe nawe ariko amerewe kuko abagore benshi ntibakunze guhazwa n’imboro yinjiye mu gituba gusa.Bisaba ko hari n’ibindi ukora nko gukinisha rugongo, gukunguta n’ibindi(soma uburyo bwo guswera urebe ubwakugirira akamaro)

Hari ubwo mu gihe urimo guswera ushobora kumva bikuyobeye utazi iyo biva n’iyo bijya, ndetse n’umushyukwe ukaba wakurangirana udacyuye ikivi, ntugire ubwoba, akenshi n’umugore niko aba ameze ndetse bikaba byatuma adakomeza gushyukwa, mubwire uko byakugendkeye, ni umukunzi wawe kandi azakumva.Niba usohoye vuba mbere ye nta kibazo, gerageza gukomeza kumukinisha kugeza ubwo nawe arangirije.

Cunga neza agakingirizo kawe, bituma murushaho gutuza mudasimbaguritswa n’uko umukobwa yahava asama cyangwa mukanduzanya indwara.

Mushobora guhitamo ko umugore ariwe ujya hejuru, kuko bituma yipimira imboro imwinjiramo uko ireshya mu gihe umuhungu nawe atuje.Ibi bitma umugore amenya uburyo agomba kwizunguzamo hejuru y’imboro, ashobora guhitamo kwiyinjizamo imboro ngufi cyangwa ndende bitewe n’uburyo yashyutswemo,ibyiza nuko mubazanya uko mumerewe kugira ngo hatagira ubabara mu gihe undi yageze muri Eden! Mutuze kandi muhumumeke mwitsa kugira ngo oxygen yinjire mu mibiri yanyu.

IBIREBANA N’ABAKOBWA

Guhuza Igitsina ku nshuro ya mbere birababaza

-Hymen yawe ishobora kuba itarikwegura cyangwa ngo icike bihagije ku buryo imboro icaho nta ngorane.
- ushobora kuba unafite ubwoba ku buryo igituba cyanze kwifungura ubwacyo.
-Hari nubwo ushobora kuba ufite indwara mu gituba imboro yahakora ukababara.

Gerageza gutuza,niba byanze ugakomeza kubabara ni mube muretse, mu gihe imboro itegerereje mu rwijiriro rw’igituba mube mukinisha rugongo, musomana, n’ibindi hanyuma mwongere mugerageze gucumita yo imboro. Mushobora kubikora gutya inshuro mushakakugeza igihe imboro ishoboreye kwinjira, nta mpamvu yo guhangayika, kuko n’ubundi muba mukiri mu muhango wo guhuza ubitsina kandi muzi neza icyo mugomba kugeraho. Hari n’igihe umukobwa ashobora gusanga atakwihanganira ko imboro imugera kure ari bwo bwa mbere, nabwo nta kibazo, ntaho byanditse ko bigomba gukunda 100% ku munsi wa mbere, icyangombwa ni ikigushimisha nta gahato uriho.Uwumva bigomba gushoboka byanze bikunze ntaba azi ibyo arimo.

Buri muntu afite imipaka agarukiraho mu kwihanganira ububabare, ku bagore bamwe, ububabare bwo guhuza igitsina bwa mbere barabwihanganira, abandi bumva bibagoye cyane. Naho rero niba bikubabaje cyane si uko uri bajeyi, ikigoryi cyangwa umunyantege nke; kandi niba utababaye cyangwa ukaba ubyihanganiye si uko uri indayi cyangwa utari isugi byose biterwa n’ubwihangane umuntu aba afite. Muri rusange ariko,ku mukobwa ububabare buturuka mu guhuza ibitsina ari bwo bwa mbere buba buringaniye ku buryo yabwihanganira cyane cyane iyo yashyutswe bihagije,akaba yazanye amazi ahagije mu gituba, cyangwa yakoresheje amavuta ahagije kandi akaba yumva ashaka umugabo cyane kandi umugabo nawe akaba azi kwihangana no kumurwazarwaza.

Hari abagore hymen zabo zidashobora gucibwa n’imboro uko byagenda kose, abo barababara cyane bakaba bakicuza impamvu bisutseho uwo muriro. Niba uri muri abo inama ni ukujya kwa muganga bakayigukuriraho.

Mu minsi ibanza ugomba kwitegura kujya uva uturaso duke. Ni byiza kwitegura ibibindisho.Uva kubera ko igituba kiba kitarammenyera neza.

Gusohora

Hari ubwo mutasohora ari ubwa mbere.Cyangwa hagasohora umugabo gusa kuko akenshi ku nshuro ya mbere umuhungu cyangwa umugabo akunze gushora vuba.Umugore we ntapfa gusohora gutyo iyo ari ubwa mbere ngo nuko imboro yamwinjiyemo cyane cyane ko rimwe na rimwe aba anababara,n’abamenyereye guswera ntibapfa guhaza umugore badakoresheje gukinisha rugongo n’ubundi buryo.Ariko hari ubwo mwese mwasohora byaterwa nuko mwasanganye mumeze.Uko byabagendekera kose icyangombwa ni ukumenya ko ari ku nshuro ya mbere mubikoze ntimutegerezanyeho ibitangaza kuko nta n’umwana ujya mu ishuri uyu munsi ngo atahane diplome.Iyanjye yantwaye imyaka myinshi.

Turangije umuhango!

-Kuramo imboro witonze,
- kuramo akagakingirizo ukajugunye muri WC.
-Hari ubwo agakingirizo gashobora kugucika kakaburira mu gituba cy’umugore.Kora mu gituba witonze bigere aho ukoze ku kantu kameze nk’impeta, gafate ugakuremo neza ku buryo nta masohoro akumeneka mu gituba.
-Niba ukeka ko amasohoro yaba yakumenetsemo ihutire kwa muganga ufite ibinini byo kudasama, kandi wipimishe indwara zifatira mu myanya ndangabitsina.
-Ni byiza guhita mujya kunyara nyuma yo guhuza ibitsina cyane cyane ku bakobwa kuko umwinjiriro w’igituba n’aho umugore anyarira biregeranye ku buryo za bagiteri zishobora kwinjirira mu mwanya umugore anyariramo akaba yakwandura indwara ifatira mu myanya yo kunyariramo.

Nyuma Yo Kubikora

-Nyuma yo guhuza ibitsina bwa mbere ushobora kumva ushimishijwe no kuba wabikoze, ushobora kumva se wiyandaritse cyangwa utazi uko umeze,ushobora no kumva bikurenze.
-Bwira umukunzi wawe uko wumva umerewe n’icyo wumva ukeneye kugira ngo utuze. Mushobora gukenera gutemberana, gufatana mu maboko n’ibindi.
-Guhuza ibitsina n’undi muntu bishobora guhindura imibanire yawe n’umukunzi wawe mu gihe gito cyangwa kirekire kuko hari byinshi muba mwavumburanyeho mutari muziranyeho cyangwa nyuma yo guhuza ibitsina mugasanga ibyo mwabonye atari byo mwari mutegereje.Ni byiza gukomeza kubiganiraho kugira ngo musobanurirane ibidasobanutse.
-Jya umenya kuvuga umenye no kumva mugenzi wawe.
-Wasanga muzakomeza kuba abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ugomba gukomeza guha agaciro no kubaha uwo mwabikoranye bwa mbere.
-Gira umuntu wizeye wakugirira akamaro wo mu muryango ubwira ibyakubayeho kugira ngo nugira ibibazo azagufashe.Ntuzabwire isi yose ko wagaciye bashobora gutangira kugucira imanza kuko baba batazi uburyo wageze igihe cyo kubikora.
-Igihe watangiye guhuza ibitsina jya ugira akamenyero ko kwipisha indwara z’ibitsina kwa muganga,ukoreshe agakingirizo kandi umenye guhitamo umuti ukurinda gusama ukubereye.
-Guhuza ibitsina ubwa mbere ntibivuga ko ugomba guhora ubikora n’uwo mwabikoranye,biterwa nuko ubibona ubwawe nuko umukunzi wawe abitekereza.
-Guhuza ibitsina bwa mbere n’imwe mu ntera zikomeye mu buzima bw’umuntu.Nuko rero shimishwa nabyo ariko umenye ko ibyo ukora byose ugomba kurinda ubuzima bwawe.BANGAMBIKI

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE-IJAMBO RY,IBANZE

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE -IJAMBO RY,IBANZE

Guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ntibyoroshye nkuko bamwe bashobora kuba babyibwira.Nubwo mwaba mukundanye kandi mukuze bihagije, birasaba ko wabanza kwitegura kandi ubyitayeho umunsi wo kubikora ugeze.Abantu benshi babikora ari bwo bwa mbere bakunze kwibaza ibibazo bikurikira:

-mbese birababaza?
-mbese nzava amaraso?
-mbese nzumva mbikunze nyuma yo kubikora?
-njye ndumva nifitiye ubwoba, ubu se ngire nte?
-inshuti yanjye ntikimvugisha nyuma yuko duhuje ibitsina?
-kuki ntasohoye?
-njye nta gishya nabonyemo?

Kubonana ubwa mbere bitera ubwoba.Ni nko kuba uhagaze hejuru ya piscine ushaka gusimbukira mu mazi ngo woge. Iyo uzi koga kandi ukaba wiyumvamo ko nawe wasimbuka ukagwa mu mazi ukoga, ubwonko n’umubiri birakwemerera ugasimbuka ukikubitamo ukoga. Ushobora kutabikora neza ubwa mbere ariko ntushobora kwivuna cyangwa ngo ugire icyo uba.Nyamara iyo utazi koga kandi ukaba ukeka ko utamenya uburyo bwo kwijugunya mu mazi, akenshi nyine ugira ubwoba ibyo kwikubita mu mazi ukabihungira kure.

Ni byiza. Niko umubiri ukora kugira ngo uturinde impanuka.

No guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ni ko bimera. Niba wumva utiteguye, cyangwa ugishidikanya niba koko ubishaka, ntacyo bizakumarira nuramuka ubikoze, bishobora kukubabaza kandi ntihagire uwo bigirira akamaro muri mwe kuko ari ibintu uba utajyanyemo umutima wawe wose.

Ibyo ugomba kubimenya.Ushobora no guturuka aha nkugiriye inama y’uko uzabigenza, wagera mu rugo ukisubiraho ukumva ntabyo wakwishoborera, ibyiza ni uguhita ubireka kuko bimwe mu bigaragaza ko umuntu akuze kandi yahuza igitsina cye n’undi muntu ni ukumenya icyo ashaka akaba aricyo akora yakumva atagishoboye akakireka. Ugomba kumenya icyo ushaka ntawe ubiguhase mbere y’uko hagira uwo mwinjirana mu gitanda. Niba wumva utabishaka ntubishaka, tegereza igihe kigere cy’uko wumva ubishaka neza cyangwa cyane.Ibuka ko igitsina cyawe ugomba kugitegeka kitagomba kugutegeka.

Niba rero wiyemeje guhuza igitsina n’umukunzi wawe dore uko wabyifatamo

Guhuza igitsina n’undi muntu bigomba kuba ibintu bisanzwe witeguye bije bitagutunguye cyane cyane iyo umaranye imisni n’umukunzi wawe mwaraganiriye ku byerekeranye no guhuza ibitsina kandi mwaranakoranye indi mirimo y’igitsina itarimo gushyira imboro mu gituba.

Mbere yo guhuza ibitsina ni byiza ko mugomba gukinishanya mukora imirimo mbanzirizagitsina mukitegura guhuza ibitsina ku buryo urwo rwego mu rugeraho mubishaka bihagije.

Iyo mirimo ni nk’iyi:

-gusomana,gupfumbatana
-gukorakoranaho ku mubiri
-gukorana ku bitsina n’intoki
-gukinishanya,umwe akinisha igitsina cy’undi
-igitsina cyo mu kanwa(ku babimenyereye)
-kubwirana amagambo y’ibitsina

Kumva uruhutse kandi utuje kugira ngo ushyukwe neza

Ni byiza kumva uruhutse kandi uturije mu maboko y’umukunzi wawe.Niba wumva atariko umeze bishobora kuba byaterwa nuko ufite ubwoba ari bwo bwa mbere.Ibyo nta kibazo biteye ni ibisanzwe.Ikibazo ahubwo nuko waba utizeye mu mutima wawe uwo mugiye kubikorana.Niba ari uko biri ukaba wumva uzicuza impamvu wabikoze, ushobora kwisubiraho. Kora ibyo umutima wawe ukubwira ntugerageze kwikinga ibikarito mu maso kuko bishobora kugwa mumaze kubikora.IBYO UKORA BYOSE EMERANYA N’MUTIMA WAWE!

Iyo umubiri uruhutse kandi utuje, urirekura ndetse ukarekura ibice byose by’imyanya ndangabitsina ku buryo amazi mvagitsina abobeza imboro n’igituba aboneka bitagoye. Umuntu agashimishwa no gukareswa kandi akumva ashaka cyane guhuza igitsina n’undi. BANGAMBIKI

IBIBAZO BIBONEKERA MU MYANYA Y\IBITSINA

1.GUSHYUKWA NI IKI(KU BAGABO)

-Gushyukwa ni ukwikomeza kw’imboro guterwa nuko udutsi twayo tuba twuzuyemo amaraso.Gushyukwa bituma imboro iba nini kuruta uko yanganaga itarashyukwa igahagarara yemye.
-Gushyukwa cyangwa umushyukwe bishobora kwirangiza ubwabyo cyangwa ari uko umuntu asohoye
-kunyuza imbuto/amasohoro mu kayoboro k’imboro zikamenekera ku munwa wayo.
-Uburyo warangizamo umushyukwe wawe byaterwa nawe.Ku bataramenyereye guswera,umushyukwe ukunze kwirangiza,ariko ku bamenyereye kurangiza umushyukwe ari uko bagombye kurangiza bikunze kubagora keretse basohoye.Ubuze uko ubyifatamo wakwikinisha cyangwa ukihangana,byaterwa n’ibikoroheye.

Ni ryari nshobora gushyukwa?

Umuntu ashobora gushyukwa igihe icyo ari cyo cyose.Umubiri ni ko ukoze.
Gushyukwa bishobora guterwa:

-no kureba amashusho yerekana ibitsina
-kwifuza guhuza igitsina n’undi muntu
-Kugira ibitekerezo byerekeranye n’igitsina
-Gushyukwa bishobora kwizana.Ushobora kubona imboro yawe ireze nta mpamvu utanabiteganyaga rwose uri mu ishuri cyangwa ku kazi.Ni ibisanzwe ni ko umubiri uteye.

Ufite igitekerezo ku gushyukwa wakitugezaho.

2.NDI UMUKOBWA,MBESE NINKORA IMIBONANO MPUZABITSINA ARI BWO BWA MBERE BIZANBABAZA,NZAVA AMARASO?

Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ntiyagombye kubabaza bwaba ari ku nshuro ya mbere cyangwa ku nshuro y’ijana.Abagore benshi ntibakunze kuva cyane ku nshuro ya mbere bakoze imibonano mpuzabitsina.Iyo habayeho kuva amaraso ni uko “hymen”iba yatanyutse.”Hymen” ni igice cy’umubiri w’umugore kimeze nk’agakingirizo gifunga umwinjiriro w’igituba cy’umugore cyangwa umukobwa bakiri amasugi.Icyo gice gifunga cyangwa cyikazenguruka igice cyimwe gusa cy’umwinjiriro w’igituba.Icyo gice ntikimera kimwe ku bagore bose,kandi abakobwa benshi bagitakaza batabizi mu mikino bakora nko gutwara amagare,izindi siporo n’ibindi.

Niba icyo gice cy’igituba ukigifite ushobora kukigizayo ubwawe ibyumweru bike mbere y’uko hagira uwo muhuza ibitsina.Ushobora kukigizayo ukagiherereza ku ruhande rumwe rw’umwinjiriro w’igituba. Ushobora gushyira urutoki rumwe cyangwa ebyiri mu gituba ukagera hahandi zitemera kurenga ukajya ugenda ukurururira ku ruhande rumwe no kurundi kugeza ubwo kagiriye ku ruhande rumwe umwanya imboro izinjiriramo ukaboneka.Ugomba kubikorana ubwitonzi kandi inshuro nyinshi kugira ngo bishoboke.Ushobora kubona amaraso ku ntoki zawe uramutse ugaciye,nta kibazo kuko niko kagomba kuvaho!

Ariko muri rusange niba imibonano mpuzabitsina ibabaza ni uko umugore aba atabanje gukinishwa mbere ngo yumve abishatse, igituba gitohe bihagije mbere y’uko umugabo amucumitamo imboro.

3.NAKORA IKI AGAKINGIRIZO KANCIKIYEHO?

-Mbere y’uko hagira uwo muhuza ibitsina ujye ubanza umenye amateka yabo mu rwego rwo guhuza ibitsina.Bigufasha kwigengesera no kumenya uko witwara mu gihe hari ikibazo kivutse.Niba hari indwaraq afite,agakingirizo kagacika ufite 50% y’ibyago byo kurwara gonorrea,2%y’ibyago byo kurwara Sida.Niba ukeka ko uwo mwabikoranaga afite imitezi,hita ujya kwipimisha,kandi niba ukeka ko ari Sida,shakisha uko wahita ufata imiti.biragoye ariko ni bwo buryo wabona bwo kwirengera.

-Itegereze neza.Itegereze niba agakingirizo ugiye gukoresha katararenza itariki,reba imikorerere yako,reba niba ntaho wagashunnye urwara mbere yo kugakoresha.Buri gihe mbere yo gukoresha agakingirizo,jya wita kuri ibyo bintu kuko ubushakashatsi bugararagaza ko abantu agakingirizo gakunze gucikiraho cyangwa kakabacika kagasohokera mu mugore bikiunze kubabaho kenshi,jya wirinda gushaka guswera wasinze kuko nubwo wakoresha agakingirizo ushobora kugakoresha nabi ntikagire icyo kakumarira.

-Wigira ubwoba.
-Hita ukaraba ako kanya.Nubwo isabune itavura imitezi,ntacyo byagutwara guhita ukora isuku.
-Mwereke(uwo mwabikoranaga) ko bikubabaje;ashakishe niba hari uduce tw’agakingirizo twba twamusigayemo,mwikomeza gushakisha kurangiza mukinishanya kuko bishobora kubasukamo mikorobe. Ahite anywa ibinini byo kudatwara inda mu masaha atarenze 72.

4.KUKI IYO AKANTU KANKOMYE KU MABYA MBABARA CYANE?

Iyo hari ikibaye ku mabya umugabo ahita abyumva vuba kuko mu mabya ariho imyakura myinshi iherera .Imitsi y’amabya itangirira mu kiziba cy’inda hafi y’impyiko.Niyo mpamvu iyo ikintu kigukubise ku mabya wumva ububabare bwinshi mu kiziba cy’inda.Ubwo bubabare buraryana cyane ku buryo umugabo yumva ababaye iyo abonye hari undi mugabo utewe umugeri mu mabya cyangwa akahakubitwa n’ikindi kintu abireba.

5.NI RYARI NSHOBORA KUJYA KWA MUGANGA KUBERA IBIBAZO BY’IGITSINA?

Itegereze umubiri wawe.Nubona hari ibihinduka ku byerekeranye n’igitsina cyawe,hita wihutira kujya kwa muganga.Hari ubwo waba ufite akabazo gato kakavurwa vuba cyangwa ikibazo kinini kitabwa ho bigishoboka.Ushobora guhita wihutira kujya kwa muganga igihe ubonye ibi bikurikira:

Ukimara gufatwa ku ngufu:Umenya uko usigaye uhagaze.

-Amazi ava mu gituba afashe,afite irindi bara cyangwa impumuro bitandukanye n’ibyo wari umenyereye.
-Kubyimba cyangwa uduheri ku gitsina
-Gutukura kudasanzwe ku mwinjiriro w’igituba,uburyaryate cyagwa kuribwa bibabaje
-Ibibyimba ku ibere,amashereka asa nabi,kuribwa cyangwa imihindukire y’umuzenguruko w’imoko
-Kumva uribwa mu kiziba cy’inda bitandukanye n’ubundi buribwe busanzwe nko kutagubwa neza n’ifunguro.
-Guhindura igihe ugira mu mugongo hashize nibura umwaka bidahinduka.
-Kujya kwa muganga hakiri kare bishobora gutuma uhagarika indwara zishobora kukugirira nabi cyane.

6.UMUGORE AGIRA AMAGI ANGAHE?

Abagore si nk’abagabo bakora amagi mashya buri munsi mu buzima bwabo bwose.Abagore bavukana amagi abaze:hagati ya milioni imwe n’ebyiri.Iyo umukobwa atangiye kujya mu mihango aba asigaranye ibihumbi 300.Buri kwezi nibura rimwe ritegereza intanga ngabo ayandi akangirika.Umugore ajya kugeza imyaka 45-50 asigaranye nk’ibihumbi 100 akunze kuba atavamo igi ryahura n’intanga ngabo go babyare,ariko hari abagore bashobora kubyara kuri iyo myaka.

7.NKUNZE KUNYARA NKABABARA

Ibyiza ni uko wajya kwa muganga ukipimisha hakiri kare.
Ariko akenshi kwikuba kw’imboro mu gihe cyo kubonana cyangwa kwikinisha birengeje urugero ni byo bikunze umuntu kunyara akababara.Ushobora guhindura position yo kubonana kugira ngo imboro ntiyikube kandi ukanywa amazi menshi kugira ngo unyare cyane woze umwenge w’imboro wo kunyariramo.

-Amasohoro ashobora kwinjira mu kenge umugore anyariramo,ni byiza kunywa amazi kugira gno anyare akimara kurongorwa.
-Abantu bakunze kunyara bakababara iyo babikoze kenshi bagishakana,ari bwo bwa mbere,cyangwa babikoraga hagacaho igihe kinini batabikora,bakongera kubikora.Icy’ingenzi ni ukujya kwa muganga kuko utivuje mikorobe zishobora kugwira ukaba wahakura indwara igoye kuvura.

8.MBESE NSHOBORA KWANDURIRA SIDA MU GUSOMANA

Amacanshwe ntiyanduriramo SIDA nk’uko tubizi kugeza ubu, ariko agakoko ka SIDA kasanzwe mu macanshwe y’abantu barwaye SIDA.Ntibyoroshye ko wakandurira SIDA mu gusomana nubwo bishoboka ko hari abantu bashobora kuba baranduriye SIDA mu gusomana.Kuko iyo abantu bafite udusebe mu kanwa bashobora kwanduzanya.Jya wirinda rero mu gihe uzi ko hari udusebe ufite.Ugomba kwitondera ibyo ukora ukamenya n’uwo mubikorana,kuba mukundana ntibivuga ko mudashobora kwanduzanya.Igitsina kiraryoha,niyo mpamvu rero kitari gikwiriye guhubukirwa nk’uko benshi dukunze kubikora.Hari ibintu bine bikomoka mu mubiri wakanduriramo Sida

-amaraso
-amasohoro
-amazi yo mu gituba
-amashereka

9.NTABWO YANSOHOREYEMO, MBESE NATWARA INDA?

Hari ubwo utatwara inda.Ariko ubu si uburyo bwo kwirinda gutwara inda nakugiraho inama bwo gukoresha kuko butizewe 100%.

-Iyo umugabo ari hafi yo kurangiza aba aryohewe cyane ku buryo ashobora gusohorera hanze ariko andi mashoro yayagusize mu gituba
-Iyo umugabo ari hafi yo gusohora hari utuzi tubanziriza amasohoro tukwinjira mu gituba kandi turimo intanga zihagije ku buryo wasama nubwo byaba bigaragara ko yasohoreye hanze.
-Hagize intanga zikwikubita ku mwinjiriro w’igituba,zishobora kumanuka zigasubira mu gituba,ukaba wasama.
-Umugabo/umusore uswera azi ko ari busohorere hanze y’igituba akunze kubikora ahubagurika nta mutekano afite bigaca imbaraga ubushobozi bwe bwo gucunga neza ibyo arimo gukora kubera ubwoba bwo gutinya gutera umugore/umukobwa inda.
Ubu buryo bakunze kwiyakana ntukabwizere kuko bushobora kukubyarira ibyo utari witeguye.Gukoresha agakingirizo byaruta cyangwa kwikinisha mwembi mugafashanya kurangiza.

10.ARIKO NGO N’UMUGABO AGIRA IGITUBA?

Ni byo,usibye ko ntawe cyarangiriza ibibazo!Cyitwa”vagina masculina-igituba cy’abagabo!”nk’uko tubibwirwa na Dr David Reuben.Ngo cyashoboraga kuba igituba nyagituba iyo imisemburo y’abagabo”testosterone”itaza kubirwanya igihe akana k’agahungu karimo gatangira gukurira mu nda ya nyina mu minsi ya mbere.Icyo gituba cy’abagabo ubu ngo ni akanyama kanagana ku ruhago!Buri mugabo arakagira ngo ni nayo mpamvu tugira amabere yanze gukura!Urakomereku gituba cyawe rero mugabo we.

11.ARIKO NGO N’UMUGORE AGIRA IMBORO

Muri irya minsi ya mbere y’ikura ry’umwana,umukobwa yari agiye kumera imboro ariko imisemburo y’abagore iramutsembera!Ahari kuba imboro hasigara akaboro gato ariko Rugongo!

12.NJYA NZANA MU GITUBA NKUMVA NDATOSE CYANE.ESE NI UBUHORO?

Cyane.Birashoboka ko wumva ufite amazi menshi mu gituba mu gihe utari mu mihango.Aya ni amazi kamere

- yoza igituba cyawe,akakirinda indwara,
-agatuma mu gituba horoha,mu gihe ushyutswe uri hafi kubonana n’umugabo
-ushobora kubona ururenda rwereruka kandi rufashe,ibyumeru bibiri nyuma y’imihango.

Ni ibisanzwe kandi byerekana ko igi rikuze ushobora gusama,ntiwatakaza uwo mwanya rero niba ukeneye gusama!
Niba ariko urwo rurenda ujya ugira mu gituba rutuma

-uryaryatwa,
-ukokerwa,
-rugahumura nabi
-cyangwa rugahindura ibara,ihutire kwa muganga kuko hashobora kuba hari mikorobi
yakwinjiyemo ,ariko ntugire ubwoba ngo ni imitezi kuko ishobora kuba ari na mikorobi isanzwe kuko n’utarabonana n’umugabo bishobora kumubaho kuko mikorobi ishobora kwinjirira mu gituba nk’uko yakwinjirira ahandi ku mubiri.

13.MBESE KWIKINISHA HARI ICYO BYA NTWARA

Kwikinisha ni inkota itemera impande zombi,ugomba kuyikoresha witonze kuko urebye nabi wakwitema!Abantu benshi ntibabivugaho bimwe,bamwe babirwanya bivuye inyuma,abandi bakabishyigikira bivuye inyuma.

Kwikinisha bikurinda

-gutekereza cyane
-Bituma amaraso yasigaye mu nda yo mu kwezi ashirayo vuba ku bakobwa
-Ushobora guhita usinzira wari wabuze ibitotsi
-Bifasha umubiri kwirinda indwara
-Bituma ugwa neza,ntugire umushiha
-Bituma utiriranwa imishyukwe,urarikiye by’indengakamere ikindi gitsina.Uba ugishaka,ariko ntuba umusazi ku buryo wakikoza isoni.
-Bituma udakunda kwiroteraho kenshi.
-Byakurinda kuba wafata ku ngufu
-BYakurinda kwandura Sida,imitezi,n’izindi ndwara z’igitsina-kwikinisha ni uburyo kamere bwo kumenya imiterere y’umubiri wawe

Icyitonderwa

-kwikinisha ntibigomba gusimbura imibanire isanzwe hagati y’ibitsina bitandukanye.Ntibigomba kukubuza gushaka uwo mushobora kubana muhuza ibitsina bitabangamiye umutekano wanyu.
-ni bibi niba ari bwo buzima bwonyine ubona bushoboka
-ni ibintu ushobora gukora kugira ngo wirinde mu gihe ibyiza bibiruta utarabibona
-nta cyaha kirimo.Ugomba kubiha gahunda ntibigomba kuyiguha.Kubyita icyaha bizatuma uba umugaragu wabyo ukaba wabikora utanabishakaga.
-niba ufite uwo mwashakanye cyangwa mwashimanye,ugomba kumwitaho,mugakomeza urukundo,mugashimishanya kugira ngo utavaho ukunda kwikinisha kumuruta.
-ushobora gutwarwa na byo nk’uko ibindi bintu biryoha mu buzima bijya bitwara abantu n’akayoga,agatabi n’ibindi bikaba byatuma ugira ubunebwe bwo kwita ku mugore wawe,cyangwa kujya gushaka inkumi niba uri umusore.Ugomba kwitonda kugira ngo utavaho ugirwa umugaragu n’ikintu cyari kigufitiye akamaro.