Uko Umwana w’Umukobwa Ashobora Gusama Atarabona Imihanogo ye yambere

Umwana w’umukobwa ashobora gusama atarabona imihango na rimwe, ibi bikaba bimeze nk’uko umugore wabyaye, akaba atarakurira umwana (ni ukuvuga atarongera kubona imihango na rimwe kuva yabyara), nawe ashobora kongera agasama kandi imihango itaragaruka.

Ubundi umwana w’umukobwa avukana intanga nyinshi mu mubiri we, zisaga ibihumbi 400. Hanyuma uko agenda akura, ngo ajya kugera ku bwangavu zaragabanyutse cyane. Uti rero ubwangavu butangira bute? Ahangaha, ubwonko bumaze kubona ko umukobwa yakuze, butegeka ko havuburwa imisemburo ituma azagira ibimenyetso byinshi bya kigore.

Iyo misemburo niyo izatuma atangira kumera amabere, atangire kubyibuha amabuno, agire mu maso ha gikobwa n’ibindi. Imwe muri iyi misemburo ni nayo izatuma za ntanga umukobwa yavukanye zitangira kujya zikura zikarekurwa. Umukobwa ubusanzwe arekura intanga imwe buri kwezi ikuze, ariko kandi hari n’igihe aba ashobora kurekura n’ebyiri.

Iyo yarekuye intanga ebyiri zombi zigahura n’intanga ngabo, ubu ni uburyo bumwe buba bubayeho mu buryo bushobora gutuma havuka abana b’impanga. Buri kwezi, kugirango intanga y’umukobwa igere ku bukure butuma irekurwa ngo nihura n’intanga ngabo nayo ikuze bizatange umwana, iyi ntanga ibanza guca mu bice byinshi.

Ubundi ubusanzwe mu ntangiriro, umukobwa akivuka, za ntanga ngore zigera ku bihumbi 400 avukana ziba zitwa ovocytes. Iyo atangiye ubwangavu rero, atangiye kujya abona imihango, buri kwezi ngo hakura ovocytes zirenga mu icumi, ariko buri gihe imwe cyangwa ebyiri akaba arizo zibasha kugera ku bukure, nibwo zifata izina rya ovules. Noneho iyo ovule ikarekurwa.

Iyo irekuwe igahura n’intangangabo ngo bikore umwana, nibwo bihinduka igi, cyangwa se oeuf. Ya ovule rero yarekuwe igasanga umukobwa nta mibonano mpuzabitsina yakoze ngo habeho igi rizavamo umwana, icyo gihe iba ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi itatu gusa. Itabona intanga rero, igapfa. Iyo ipfuye, hashira iminsi hafi 11, maze rero ibyari byiremye byiteguye kuzarera umwana, bikaba birashaje maze nabyo bigasohoka. Ubwo umwangavu akaba abonye imihango ye ya mbere.

Buri kwezi bigenda bityo rero, hanyuma za ovocytes umukobwa yatangiranye mu bwangavu, zazashira akaba aracuze. Kugirango uyu mwangavu asame iyi mihango ye ya mbere atarayibona rero, ni uko cya gihe nakubwiye ya ntanga ye ya mbere yakuze maze ikarekurwa, wa mwangavu ahita akora imibonano mpuzabitsina idakingiye atazi ko yatangiye kuba mukuru!

Hanyuma ya ntanga yarekurwa igahita ihura n’intangangabo yamaze kugera mu myanyamyibarukiro ye, noneho bya bindi byari byaremwe mu mura byitegura kuzarera umwana, ubwo umwana wo kurera bikaba biramubonye, bigahita bikomeza bikamurera aho kugirango bimubure bipfe bisohoke bimuhe imihango ye ya mbere. Ni ukonguko bigenda.

Ni nako rero wa mubyeyi wabyaye bimugendekera, iyo amaze kubyara ntahita yongera ngo abone imihango. Intanga ze ziba ziretse kongera gukura, umubiri we ukabanza ukisuganya. Iyo rero igihe kigeze zigatangira kongera gukura, iya mbere yakuze ikarekurwa agahita akora imibonano mpuzabitsina itarapfa, nibwo rero nawe ahita asama, noneho ibyari byiteguye kurera umwana bikaba bibonye umwana birera bigahamaho, ntibizigere bisohoka nk’imihango akaba arongeye aratwite.

GUHUZA IBITSINA ARIBWO BWA MBERE-GUSHYIRA IMBORO MU GITUBA

Gushyira Imboro mu Gituba

-Umugabo ashyiramo agakingirizo(niba mudashaka gusama cyangwa kwirinda indwara zifatira mu myanya ndangabitsina)ntibigomba kuba ari ubwa mbere umugabo akoresheje agakingirizo, mugomba kuba mwarabyitoje mbere y’igihe. Mugomba kwitegura mbere, guhuza ibitsina si umukino woroshye umuntu ajya mu kibuga atiteguye.Kandi umenye ko umukinnyi wese utiteguye bimugora gutsinda.
-siga amavuta yabugenewe kuri gapote (capote,agakingirizo)
-siga amavuta yabugenewe hejuru ku gituba no mu mpande zacyo

-siga utuvuta twabigenewe kuri RUGONGO(aya mavuta mvuga atuma mu gituba hanyerera imboro ikinjiramo nta bibazo, ariko hari abagira amazi menshi babanje kwikinisha bihagije ku buryo ayo mavuta adakenewe, wareba icyakugirira akamaro icyangombwa ni uko igituba kiba gitose kandi kinyerera bihagije ku buryo imboro yinjiramo nta ngorane)
-Imboro uyitunga ku mwinjiriro w’igituba noneho umwe muri mwe agafata imishino akayikura mu nzira umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi kugira ngo imboro ibone uko igera mu muryango w’igituba.Imboro mugomba kuyishira mu gituba n’intoki, nta radari igira ku buryo kujyamo ari automatique.

Si ngombwa kugira ubwoba ko imboro yayoba ikinjira aho umugore asanzwe anyarira, ni hato cyane imboro ntishobora kuhakwirwa!Ahubwo mwacunga ko itajya munnyo kuko biregeranye kandi ho yakwirwamo.

Bwira uwo mubikorana ko wowe ari ubwa mbere, igitsina cyiza n’icyo abantu bakora ntacyo bahishanya,ibi bifasha gutuma muganira buri muntu akamenya igishimisha undi kandi mukihanganirana mu bibagora. Iki si igihe cyo kugira isoni cyangwa cyo guceceka, niba mudashobora gushira isoni ngo muganire ku byo murimo gukora sinzi n’impamvu munaryamanye ku gitanda kimwe!

IBIBAZO BIREBA ABAHUNGU/ABAGABO

Nubwo guhuza igitsina ari bwo bwa mbere nta ngaruka nini bitera abahungu/abagabo (sibo bashobora gutwara inda, akenshi ntibabara nta n’amaraso bava), abahungu nabo bagira ibibazo bihariye

-ubwoba bwo kutamenya guswera
-gutinya gutera umukobwa inda
-gutinya indwara zifatira mu myanya ndangabitsina
-ubwoba bwo kubabaza mugenzi we
-gutinya kuba yakwibeshya akabikora uko abandi batabikora

Muri ino minsi ya mbere akenshi muzakoresha position ya missiyoneri(umugore hasi, umugabo hejuru cyangwa umugabo hasi, umugore hejuru,iyi position inatuma ubonaimboro imaze kugera mu gituba uko ireshya. Baza umukunzi wawe niba uko wumva umerewe nawe ariko amerewe kuko abagore benshi ntibakunze guhazwa n’imboro yinjiye mu gituba gusa.Bisaba ko hari n’ibindi ukora nko gukinisha rugongo, gukunguta n’ibindi(soma uburyo bwo guswera urebe ubwakugirira akamaro)

Hari ubwo mu gihe urimo guswera ushobora kumva bikuyobeye utazi iyo biva n’iyo bijya, ndetse n’umushyukwe ukaba wakurangirana udacyuye ikivi, ntugire ubwoba, akenshi n’umugore niko aba ameze ndetse bikaba byatuma adakomeza gushyukwa, mubwire uko byakugendkeye, ni umukunzi wawe kandi azakumva.Niba usohoye vuba mbere ye nta kibazo, gerageza gukomeza kumukinisha kugeza ubwo nawe arangirije.

Cunga neza agakingirizo kawe, bituma murushaho gutuza mudasimbaguritswa n’uko umukobwa yahava asama cyangwa mukanduzanya indwara.

Mushobora guhitamo ko umugore ariwe ujya hejuru, kuko bituma yipimira imboro imwinjiramo uko ireshya mu gihe umuhungu nawe atuje.Ibi bitma umugore amenya uburyo agomba kwizunguzamo hejuru y’imboro, ashobora guhitamo kwiyinjizamo imboro ngufi cyangwa ndende bitewe n’uburyo yashyutswemo,ibyiza nuko mubazanya uko mumerewe kugira ngo hatagira ubabara mu gihe undi yageze muri Eden! Mutuze kandi muhumumeke mwitsa kugira ngo oxygen yinjire mu mibiri yanyu.

IBIREBANA N’ABAKOBWA

Guhuza Igitsina ku nshuro ya mbere birababaza

-Hymen yawe ishobora kuba itarikwegura cyangwa ngo icike bihagije ku buryo imboro icaho nta ngorane.
- ushobora kuba unafite ubwoba ku buryo igituba cyanze kwifungura ubwacyo.
-Hari nubwo ushobora kuba ufite indwara mu gituba imboro yahakora ukababara.

Gerageza gutuza,niba byanze ugakomeza kubabara ni mube muretse, mu gihe imboro itegerereje mu rwijiriro rw’igituba mube mukinisha rugongo, musomana, n’ibindi hanyuma mwongere mugerageze gucumita yo imboro. Mushobora kubikora gutya inshuro mushakakugeza igihe imboro ishoboreye kwinjira, nta mpamvu yo guhangayika, kuko n’ubundi muba mukiri mu muhango wo guhuza ubitsina kandi muzi neza icyo mugomba kugeraho. Hari n’igihe umukobwa ashobora gusanga atakwihanganira ko imboro imugera kure ari bwo bwa mbere, nabwo nta kibazo, ntaho byanditse ko bigomba gukunda 100% ku munsi wa mbere, icyangombwa ni ikigushimisha nta gahato uriho.Uwumva bigomba gushoboka byanze bikunze ntaba azi ibyo arimo.

Buri muntu afite imipaka agarukiraho mu kwihanganira ububabare, ku bagore bamwe, ububabare bwo guhuza igitsina bwa mbere barabwihanganira, abandi bumva bibagoye cyane. Naho rero niba bikubabaje cyane si uko uri bajeyi, ikigoryi cyangwa umunyantege nke; kandi niba utababaye cyangwa ukaba ubyihanganiye si uko uri indayi cyangwa utari isugi byose biterwa n’ubwihangane umuntu aba afite. Muri rusange ariko,ku mukobwa ububabare buturuka mu guhuza ibitsina ari bwo bwa mbere buba buringaniye ku buryo yabwihanganira cyane cyane iyo yashyutswe bihagije,akaba yazanye amazi ahagije mu gituba, cyangwa yakoresheje amavuta ahagije kandi akaba yumva ashaka umugabo cyane kandi umugabo nawe akaba azi kwihangana no kumurwazarwaza.

Hari abagore hymen zabo zidashobora gucibwa n’imboro uko byagenda kose, abo barababara cyane bakaba bakicuza impamvu bisutseho uwo muriro. Niba uri muri abo inama ni ukujya kwa muganga bakayigukuriraho.

Mu minsi ibanza ugomba kwitegura kujya uva uturaso duke. Ni byiza kwitegura ibibindisho.Uva kubera ko igituba kiba kitarammenyera neza.

Gusohora

Hari ubwo mutasohora ari ubwa mbere.Cyangwa hagasohora umugabo gusa kuko akenshi ku nshuro ya mbere umuhungu cyangwa umugabo akunze gushora vuba.Umugore we ntapfa gusohora gutyo iyo ari ubwa mbere ngo nuko imboro yamwinjiyemo cyane cyane ko rimwe na rimwe aba anababara,n’abamenyereye guswera ntibapfa guhaza umugore badakoresheje gukinisha rugongo n’ubundi buryo.Ariko hari ubwo mwese mwasohora byaterwa nuko mwasanganye mumeze.Uko byabagendekera kose icyangombwa ni ukumenya ko ari ku nshuro ya mbere mubikoze ntimutegerezanyeho ibitangaza kuko nta n’umwana ujya mu ishuri uyu munsi ngo atahane diplome.Iyanjye yantwaye imyaka myinshi.

Turangije umuhango!

-Kuramo imboro witonze,
- kuramo akagakingirizo ukajugunye muri WC.
-Hari ubwo agakingirizo gashobora kugucika kakaburira mu gituba cy’umugore.Kora mu gituba witonze bigere aho ukoze ku kantu kameze nk’impeta, gafate ugakuremo neza ku buryo nta masohoro akumeneka mu gituba.
-Niba ukeka ko amasohoro yaba yakumenetsemo ihutire kwa muganga ufite ibinini byo kudasama, kandi wipimishe indwara zifatira mu myanya ndangabitsina.
-Ni byiza guhita mujya kunyara nyuma yo guhuza ibitsina cyane cyane ku bakobwa kuko umwinjiriro w’igituba n’aho umugore anyarira biregeranye ku buryo za bagiteri zishobora kwinjirira mu mwanya umugore anyariramo akaba yakwandura indwara ifatira mu myanya yo kunyariramo.

Nyuma Yo Kubikora

-Nyuma yo guhuza ibitsina bwa mbere ushobora kumva ushimishijwe no kuba wabikoze, ushobora kumva se wiyandaritse cyangwa utazi uko umeze,ushobora no kumva bikurenze.
-Bwira umukunzi wawe uko wumva umerewe n’icyo wumva ukeneye kugira ngo utuze. Mushobora gukenera gutemberana, gufatana mu maboko n’ibindi.
-Guhuza ibitsina n’undi muntu bishobora guhindura imibanire yawe n’umukunzi wawe mu gihe gito cyangwa kirekire kuko hari byinshi muba mwavumburanyeho mutari muziranyeho cyangwa nyuma yo guhuza ibitsina mugasanga ibyo mwabonye atari byo mwari mutegereje.Ni byiza gukomeza kubiganiraho kugira ngo musobanurirane ibidasobanutse.
-Jya umenya kuvuga umenye no kumva mugenzi wawe.
-Wasanga muzakomeza kuba abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ugomba gukomeza guha agaciro no kubaha uwo mwabikoranye bwa mbere.
-Gira umuntu wizeye wakugirira akamaro wo mu muryango ubwira ibyakubayeho kugira ngo nugira ibibazo azagufashe.Ntuzabwire isi yose ko wagaciye bashobora gutangira kugucira imanza kuko baba batazi uburyo wageze igihe cyo kubikora.
-Igihe watangiye guhuza ibitsina jya ugira akamenyero ko kwipisha indwara z’ibitsina kwa muganga,ukoreshe agakingirizo kandi umenye guhitamo umuti ukurinda gusama ukubereye.
-Guhuza ibitsina ubwa mbere ntibivuga ko ugomba guhora ubikora n’uwo mwabikoranye,biterwa nuko ubibona ubwawe nuko umukunzi wawe abitekereza.
-Guhuza ibitsina bwa mbere n’imwe mu ntera zikomeye mu buzima bw’umuntu.Nuko rero shimishwa nabyo ariko umenye ko ibyo ukora byose ugomba kurinda ubuzima bwawe.BANGAMBIKI

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE-IJAMBO RY,IBANZE

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE -IJAMBO RY,IBANZE

Guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ntibyoroshye nkuko bamwe bashobora kuba babyibwira.Nubwo mwaba mukundanye kandi mukuze bihagije, birasaba ko wabanza kwitegura kandi ubyitayeho umunsi wo kubikora ugeze.Abantu benshi babikora ari bwo bwa mbere bakunze kwibaza ibibazo bikurikira:

-mbese birababaza?
-mbese nzava amaraso?
-mbese nzumva mbikunze nyuma yo kubikora?
-njye ndumva nifitiye ubwoba, ubu se ngire nte?
-inshuti yanjye ntikimvugisha nyuma yuko duhuje ibitsina?
-kuki ntasohoye?
-njye nta gishya nabonyemo?

Kubonana ubwa mbere bitera ubwoba.Ni nko kuba uhagaze hejuru ya piscine ushaka gusimbukira mu mazi ngo woge. Iyo uzi koga kandi ukaba wiyumvamo ko nawe wasimbuka ukagwa mu mazi ukoga, ubwonko n’umubiri birakwemerera ugasimbuka ukikubitamo ukoga. Ushobora kutabikora neza ubwa mbere ariko ntushobora kwivuna cyangwa ngo ugire icyo uba.Nyamara iyo utazi koga kandi ukaba ukeka ko utamenya uburyo bwo kwijugunya mu mazi, akenshi nyine ugira ubwoba ibyo kwikubita mu mazi ukabihungira kure.

Ni byiza. Niko umubiri ukora kugira ngo uturinde impanuka.

No guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ni ko bimera. Niba wumva utiteguye, cyangwa ugishidikanya niba koko ubishaka, ntacyo bizakumarira nuramuka ubikoze, bishobora kukubabaza kandi ntihagire uwo bigirira akamaro muri mwe kuko ari ibintu uba utajyanyemo umutima wawe wose.

Ibyo ugomba kubimenya.Ushobora no guturuka aha nkugiriye inama y’uko uzabigenza, wagera mu rugo ukisubiraho ukumva ntabyo wakwishoborera, ibyiza ni uguhita ubireka kuko bimwe mu bigaragaza ko umuntu akuze kandi yahuza igitsina cye n’undi muntu ni ukumenya icyo ashaka akaba aricyo akora yakumva atagishoboye akakireka. Ugomba kumenya icyo ushaka ntawe ubiguhase mbere y’uko hagira uwo mwinjirana mu gitanda. Niba wumva utabishaka ntubishaka, tegereza igihe kigere cy’uko wumva ubishaka neza cyangwa cyane.Ibuka ko igitsina cyawe ugomba kugitegeka kitagomba kugutegeka.

Niba rero wiyemeje guhuza igitsina n’umukunzi wawe dore uko wabyifatamo

Guhuza igitsina n’undi muntu bigomba kuba ibintu bisanzwe witeguye bije bitagutunguye cyane cyane iyo umaranye imisni n’umukunzi wawe mwaraganiriye ku byerekeranye no guhuza ibitsina kandi mwaranakoranye indi mirimo y’igitsina itarimo gushyira imboro mu gituba.

Mbere yo guhuza ibitsina ni byiza ko mugomba gukinishanya mukora imirimo mbanzirizagitsina mukitegura guhuza ibitsina ku buryo urwo rwego mu rugeraho mubishaka bihagije.

Iyo mirimo ni nk’iyi:

-gusomana,gupfumbatana
-gukorakoranaho ku mubiri
-gukorana ku bitsina n’intoki
-gukinishanya,umwe akinisha igitsina cy’undi
-igitsina cyo mu kanwa(ku babimenyereye)
-kubwirana amagambo y’ibitsina

Kumva uruhutse kandi utuje kugira ngo ushyukwe neza

Ni byiza kumva uruhutse kandi uturije mu maboko y’umukunzi wawe.Niba wumva atariko umeze bishobora kuba byaterwa nuko ufite ubwoba ari bwo bwa mbere.Ibyo nta kibazo biteye ni ibisanzwe.Ikibazo ahubwo nuko waba utizeye mu mutima wawe uwo mugiye kubikorana.Niba ari uko biri ukaba wumva uzicuza impamvu wabikoze, ushobora kwisubiraho. Kora ibyo umutima wawe ukubwira ntugerageze kwikinga ibikarito mu maso kuko bishobora kugwa mumaze kubikora.IBYO UKORA BYOSE EMERANYA N’MUTIMA WAWE!

Iyo umubiri uruhutse kandi utuje, urirekura ndetse ukarekura ibice byose by’imyanya ndangabitsina ku buryo amazi mvagitsina abobeza imboro n’igituba aboneka bitagoye. Umuntu agashimishwa no gukareswa kandi akumva ashaka cyane guhuza igitsina n’undi. BANGAMBIKI

KUGANIRIZA UMWANA W’UMUSORE/INKUMI IBYEREKERANYE N’IGITSINA

KUGANIRIZA UMWANA W’UMUSORE/INKUMI IBYEREKERANYE N’IGITSINA

Igitsina ku matelevision, igitsina mu binyamakuru, igitsina muri za filmes ndetse n’ahandi. Aho urebye hose uhasanga amafoto y’abagore bambaye ubusa cyangwa bambaye impenure. Abana bacu ibyo bintu barabibona, bahura na byo nta buryo wababuzamo kubireba kuko biri hose. Ariko nubwo bimeze gutyo biragoye kubona aho umubyeyi yahera aganiriza umwana ku gitsina cyangwa ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina muri rusange. Binahumira ku mirari iyo bigeze mu muco wacu aho abantu batinya kuvuga ibice by’imyanya ndangabitsina,ni ubwiru bukomeye.Ubivuze aba ruvumwa aba akoze ishyano, abantu baramureba bagatangara bagatekereza ko yahanzweho n’abazimu, kubona atinyuka kuvuga imboro, nta bwoba afite bwo kuvuga igituba na rugongo, aratukana ni umushumba! Ndabyemeye ndi umushumba!None se wowe utari umushumba, uzahugura ute uwo mukobwa wawe upfunduye amabere n’uwo muhungu utangiye guhindura ijwi akaba atangiye kwitegereza abakobwa nk’aho ari abantu bo mu yindi si? Uzamutungukahe umusobanurira uburyo agomba kwitwara mu rungano no kwitwararika mu byerekeranye n’igihe cy’imihindukire y’ubuzima bw’igitsina agezemo. Akeneye gusobanurirwa ibyerekeranye n’igitsina n’imibonano mpuzabitsina muri kino gihe tugezemo aho indwara zifatira mu myanya ndangabitsina zagwiriye kandi zoreka imbaga nka sida, imitezi, mburugu n’izindi tutibagiwe gutwara cyangwa gutera inda utabiteganije. Uzagira isoni se zikurishe uburozi ureke umwana wawe azivumburire ku giti cye cyangwa uzashira amanga wambuke imanga y’ubwoba n’isoni ufate umwana ukuboko umwambutse umwonga w’ubujiji umusobanurire udatinya, umuhugure umuhumurize?Niba uhisemo inzira maze kuvuga dore uko wabyifatamo.

1.Hera ku mahirwe ubonye yo kubiganiraho.Niba hari nka programe ihise kuri radio cyangwa television ikomoza ku buryo bwo kwirinda mu mibonano mpuza bitsina,boneraho utangire ikiganiro.URUGERO “MBESE IYO CAPOTE BAVUZE UZI ICYO ARI CYO, sida se ni iki,umuntu urwaye imitezi agenda ate?”

2.Wibikomeza cyane.Ni ubwo uzi ko bikomeye si ngombwa kubitindaho cyane, hari ubwo yaba atiteguye kuganira nawe kuri ibyo bintu, wabivugaho gake wigendera, umumenyereza ko kuvuga ku birebana n’igitsina ari ikiganiro gisanzwe n’ibindi umwana n’umubyeyi bashobora kuganira.

3.Vugisha ukuri.Niba ufite isoni, bimubwire. Mubwire ko ufite isoni zo ku bimuganiriza ariko ko ari ngombwa ko ubivuga, kuko waba umuhemukiye unihemukiye utabimubwiye. Niba hari ibibazo akubajije bikakunanira, mubwire ko utabizi wimubeshya, cyangwa ngo uhimbe, musabe guhakira ibisubizo hamwe, mwabaza muganga , mwarimu, padiri, pastoro cyangwa undi waba ubisobanukiwe kubarusha.

4.Gusha ku ntego.

Wirya iminwa no kuvugira marenga:mubwire ko guswera ari ugushyira imboro mu gituba,ko umwana adaturuka mu mukondo,ahubwo mu gituba,mubwire ko imitezi ituma imboro ibora,mu gituba hakanuka,uburyo mburugu yica nabi ,ko sida yandurira akenshi mu gushyira imboro mu gituba.!Witinya ibyo ni ko biri, indwara ni mikorobi ntaho zihuriye n’ikinyabupfura. Mubwire uburyo butandukanye bwo guhuza ibitsina(mu gituba, mu kibuno, abagabo ku bagabo, abagore ku bagore, mu kanwa, n’ibindi), ubwiza n’ingaruka bya buri kintu. Aha ni ho uzamenya ko kubyara no kurera bitoroshye. Musobanurire uburyo agomba kwirinda gutwara cyangwa gutera inda, niba ari umukobwa, musobanurire igihe agomba kwwitegurira kujya mu kwezi (akenshi ni hagati y’imyaka12-13, imisamire y’umugore uko igenda n’ubury bwo kwirinda gusama. Musobanurire ingorane ashobora guhura nazo mu gukora imibonano mpuzabitsina itarinze

*agahinda ku mutima
*indwara zifatira mu myanya ndangabitsina
* gutwara/gutera ikinyendaro

6.Mbese we abibona ate? Wisa n’umutsindagiramo ibintu cyangwa umutera ubwoba umubeshya ibitabaho,umukanga kugira ngo yibagirwe ibyo guhuza ibitsina-ashobora kuzabyivumburira ukaba utakimufiteho ijambo kuko wamubeshye.Ahubwo mufashe gutekereza ku giti cye,kugira ngo akubwire uko abib ona n’icyo abitekerezaho,mugire aho muhera mwungurana inama.Mwereke ibyo uvuga ubikuye ku mutima.Mubwire ubimubwiye nk’umubyeyi kandi ko wifuza ko yakubaha nk’uko umuco ,umuryango ubisaba akitwara mu buryo butakoza isoni umuryango

Fungura imiryango-mu bwire ko ari sawa muganira ku gitsina

IBIBAZO BIKOMEYE

1.Papa/mama nabwirwa ni iki ko ngeze igihe cyo guhuza ibitsina?

Abana mwigana, mubana, gushaka kuvumbura umubiri wawe cyangwa se ubwigunge bishobora gutma utekereza guhuza ibitsina ukiri muto.Ni byiza ko wategereza ukabanza ugakura kuko guhuza ibitsina ari iby’abakuru.

Ushobora gukunda ikindi gitsina

*muganira
*gutemberana
*gufatana intoki
*kumva umuziki
*kubyina
*gusomana
*gukoranaho
*guhoberana

1.Mama/papa, Jacqueline/Pierre ajya ansaba, nzamuhe cyangwa nzamwime?
GUTANGA IGITSINA si agahato si n’itegeko. IYO WANZE UBA WANZE. Bitabaye ibyo aba ari ugufata ku ngufu byaba bikozwe n’uwo utazi cyangwa uwo mwari musanzwe mugendana kandi bihanishwa amategeko. Ariko nkuko nahoze mbikubwira tegereza ubanze ukure.

Niba ukekako umwana wawe yaba yaratangiye guhuza ibitsina, jya umuganiriza kenshi, nubwo waba utishimiye ibyo akora, kumukankamira si wo muti, ahubwo musobanurire ko agomba kwitegura no kuba responsable w’ibikorwa bye. Mwibutse akamaro k’agakingirizo, imiti irinda kubyara, kudahinduranya abakunzi kenshi kuko byongera ibyago byo kurwara indwra zifatira mu myanya ndangabitsina. Ushobora no kumusaba kwipimisha ngo urebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Ibyo ukora byose n’ubukora na urukundo rwa kibyeyi ubikuye kumutima,nubwo umwana ntacyo yagusubiza aba abireba kandi bimushimisha burya isomo ryo mu rugo rigira akamaro ku mwana.Umwera uturutse ibukuru urakongera

IBIBAZO BIBONEKERA MU MYANYA Y\IBITSINA

1.GUSHYUKWA NI IKI(KU BAGABO)

-Gushyukwa ni ukwikomeza kw’imboro guterwa nuko udutsi twayo tuba twuzuyemo amaraso.Gushyukwa bituma imboro iba nini kuruta uko yanganaga itarashyukwa igahagarara yemye.
-Gushyukwa cyangwa umushyukwe bishobora kwirangiza ubwabyo cyangwa ari uko umuntu asohoye
-kunyuza imbuto/amasohoro mu kayoboro k’imboro zikamenekera ku munwa wayo.
-Uburyo warangizamo umushyukwe wawe byaterwa nawe.Ku bataramenyereye guswera,umushyukwe ukunze kwirangiza,ariko ku bamenyereye kurangiza umushyukwe ari uko bagombye kurangiza bikunze kubagora keretse basohoye.Ubuze uko ubyifatamo wakwikinisha cyangwa ukihangana,byaterwa n’ibikoroheye.

Ni ryari nshobora gushyukwa?

Umuntu ashobora gushyukwa igihe icyo ari cyo cyose.Umubiri ni ko ukoze.
Gushyukwa bishobora guterwa:

-no kureba amashusho yerekana ibitsina
-kwifuza guhuza igitsina n’undi muntu
-Kugira ibitekerezo byerekeranye n’igitsina
-Gushyukwa bishobora kwizana.Ushobora kubona imboro yawe ireze nta mpamvu utanabiteganyaga rwose uri mu ishuri cyangwa ku kazi.Ni ibisanzwe ni ko umubiri uteye.

Ufite igitekerezo ku gushyukwa wakitugezaho.

2.NDI UMUKOBWA,MBESE NINKORA IMIBONANO MPUZABITSINA ARI BWO BWA MBERE BIZANBABAZA,NZAVA AMARASO?

Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ntiyagombye kubabaza bwaba ari ku nshuro ya mbere cyangwa ku nshuro y’ijana.Abagore benshi ntibakunze kuva cyane ku nshuro ya mbere bakoze imibonano mpuzabitsina.Iyo habayeho kuva amaraso ni uko “hymen”iba yatanyutse.”Hymen” ni igice cy’umubiri w’umugore kimeze nk’agakingirizo gifunga umwinjiriro w’igituba cy’umugore cyangwa umukobwa bakiri amasugi.Icyo gice gifunga cyangwa cyikazenguruka igice cyimwe gusa cy’umwinjiriro w’igituba.Icyo gice ntikimera kimwe ku bagore bose,kandi abakobwa benshi bagitakaza batabizi mu mikino bakora nko gutwara amagare,izindi siporo n’ibindi.

Niba icyo gice cy’igituba ukigifite ushobora kukigizayo ubwawe ibyumweru bike mbere y’uko hagira uwo muhuza ibitsina.Ushobora kukigizayo ukagiherereza ku ruhande rumwe rw’umwinjiriro w’igituba. Ushobora gushyira urutoki rumwe cyangwa ebyiri mu gituba ukagera hahandi zitemera kurenga ukajya ugenda ukurururira ku ruhande rumwe no kurundi kugeza ubwo kagiriye ku ruhande rumwe umwanya imboro izinjiriramo ukaboneka.Ugomba kubikorana ubwitonzi kandi inshuro nyinshi kugira ngo bishoboke.Ushobora kubona amaraso ku ntoki zawe uramutse ugaciye,nta kibazo kuko niko kagomba kuvaho!

Ariko muri rusange niba imibonano mpuzabitsina ibabaza ni uko umugore aba atabanje gukinishwa mbere ngo yumve abishatse, igituba gitohe bihagije mbere y’uko umugabo amucumitamo imboro.

3.NAKORA IKI AGAKINGIRIZO KANCIKIYEHO?

-Mbere y’uko hagira uwo muhuza ibitsina ujye ubanza umenye amateka yabo mu rwego rwo guhuza ibitsina.Bigufasha kwigengesera no kumenya uko witwara mu gihe hari ikibazo kivutse.Niba hari indwaraq afite,agakingirizo kagacika ufite 50% y’ibyago byo kurwara gonorrea,2%y’ibyago byo kurwara Sida.Niba ukeka ko uwo mwabikoranaga afite imitezi,hita ujya kwipimisha,kandi niba ukeka ko ari Sida,shakisha uko wahita ufata imiti.biragoye ariko ni bwo buryo wabona bwo kwirengera.

-Itegereze neza.Itegereze niba agakingirizo ugiye gukoresha katararenza itariki,reba imikorerere yako,reba niba ntaho wagashunnye urwara mbere yo kugakoresha.Buri gihe mbere yo gukoresha agakingirizo,jya wita kuri ibyo bintu kuko ubushakashatsi bugararagaza ko abantu agakingirizo gakunze gucikiraho cyangwa kakabacika kagasohokera mu mugore bikiunze kubabaho kenshi,jya wirinda gushaka guswera wasinze kuko nubwo wakoresha agakingirizo ushobora kugakoresha nabi ntikagire icyo kakumarira.

-Wigira ubwoba.
-Hita ukaraba ako kanya.Nubwo isabune itavura imitezi,ntacyo byagutwara guhita ukora isuku.
-Mwereke(uwo mwabikoranaga) ko bikubabaje;ashakishe niba hari uduce tw’agakingirizo twba twamusigayemo,mwikomeza gushakisha kurangiza mukinishanya kuko bishobora kubasukamo mikorobe. Ahite anywa ibinini byo kudatwara inda mu masaha atarenze 72.

4.KUKI IYO AKANTU KANKOMYE KU MABYA MBABARA CYANE?

Iyo hari ikibaye ku mabya umugabo ahita abyumva vuba kuko mu mabya ariho imyakura myinshi iherera .Imitsi y’amabya itangirira mu kiziba cy’inda hafi y’impyiko.Niyo mpamvu iyo ikintu kigukubise ku mabya wumva ububabare bwinshi mu kiziba cy’inda.Ubwo bubabare buraryana cyane ku buryo umugabo yumva ababaye iyo abonye hari undi mugabo utewe umugeri mu mabya cyangwa akahakubitwa n’ikindi kintu abireba.

5.NI RYARI NSHOBORA KUJYA KWA MUGANGA KUBERA IBIBAZO BY’IGITSINA?

Itegereze umubiri wawe.Nubona hari ibihinduka ku byerekeranye n’igitsina cyawe,hita wihutira kujya kwa muganga.Hari ubwo waba ufite akabazo gato kakavurwa vuba cyangwa ikibazo kinini kitabwa ho bigishoboka.Ushobora guhita wihutira kujya kwa muganga igihe ubonye ibi bikurikira:

Ukimara gufatwa ku ngufu:Umenya uko usigaye uhagaze.

-Amazi ava mu gituba afashe,afite irindi bara cyangwa impumuro bitandukanye n’ibyo wari umenyereye.
-Kubyimba cyangwa uduheri ku gitsina
-Gutukura kudasanzwe ku mwinjiriro w’igituba,uburyaryate cyagwa kuribwa bibabaje
-Ibibyimba ku ibere,amashereka asa nabi,kuribwa cyangwa imihindukire y’umuzenguruko w’imoko
-Kumva uribwa mu kiziba cy’inda bitandukanye n’ubundi buribwe busanzwe nko kutagubwa neza n’ifunguro.
-Guhindura igihe ugira mu mugongo hashize nibura umwaka bidahinduka.
-Kujya kwa muganga hakiri kare bishobora gutuma uhagarika indwara zishobora kukugirira nabi cyane.

6.UMUGORE AGIRA AMAGI ANGAHE?

Abagore si nk’abagabo bakora amagi mashya buri munsi mu buzima bwabo bwose.Abagore bavukana amagi abaze:hagati ya milioni imwe n’ebyiri.Iyo umukobwa atangiye kujya mu mihango aba asigaranye ibihumbi 300.Buri kwezi nibura rimwe ritegereza intanga ngabo ayandi akangirika.Umugore ajya kugeza imyaka 45-50 asigaranye nk’ibihumbi 100 akunze kuba atavamo igi ryahura n’intanga ngabo go babyare,ariko hari abagore bashobora kubyara kuri iyo myaka.

7.NKUNZE KUNYARA NKABABARA

Ibyiza ni uko wajya kwa muganga ukipimisha hakiri kare.
Ariko akenshi kwikuba kw’imboro mu gihe cyo kubonana cyangwa kwikinisha birengeje urugero ni byo bikunze umuntu kunyara akababara.Ushobora guhindura position yo kubonana kugira ngo imboro ntiyikube kandi ukanywa amazi menshi kugira ngo unyare cyane woze umwenge w’imboro wo kunyariramo.

-Amasohoro ashobora kwinjira mu kenge umugore anyariramo,ni byiza kunywa amazi kugira gno anyare akimara kurongorwa.
-Abantu bakunze kunyara bakababara iyo babikoze kenshi bagishakana,ari bwo bwa mbere,cyangwa babikoraga hagacaho igihe kinini batabikora,bakongera kubikora.Icy’ingenzi ni ukujya kwa muganga kuko utivuje mikorobe zishobora kugwira ukaba wahakura indwara igoye kuvura.

8.MBESE NSHOBORA KWANDURIRA SIDA MU GUSOMANA

Amacanshwe ntiyanduriramo SIDA nk’uko tubizi kugeza ubu, ariko agakoko ka SIDA kasanzwe mu macanshwe y’abantu barwaye SIDA.Ntibyoroshye ko wakandurira SIDA mu gusomana nubwo bishoboka ko hari abantu bashobora kuba baranduriye SIDA mu gusomana.Kuko iyo abantu bafite udusebe mu kanwa bashobora kwanduzanya.Jya wirinda rero mu gihe uzi ko hari udusebe ufite.Ugomba kwitondera ibyo ukora ukamenya n’uwo mubikorana,kuba mukundana ntibivuga ko mudashobora kwanduzanya.Igitsina kiraryoha,niyo mpamvu rero kitari gikwiriye guhubukirwa nk’uko benshi dukunze kubikora.Hari ibintu bine bikomoka mu mubiri wakanduriramo Sida

-amaraso
-amasohoro
-amazi yo mu gituba
-amashereka

9.NTABWO YANSOHOREYEMO, MBESE NATWARA INDA?

Hari ubwo utatwara inda.Ariko ubu si uburyo bwo kwirinda gutwara inda nakugiraho inama bwo gukoresha kuko butizewe 100%.

-Iyo umugabo ari hafi yo kurangiza aba aryohewe cyane ku buryo ashobora gusohorera hanze ariko andi mashoro yayagusize mu gituba
-Iyo umugabo ari hafi yo gusohora hari utuzi tubanziriza amasohoro tukwinjira mu gituba kandi turimo intanga zihagije ku buryo wasama nubwo byaba bigaragara ko yasohoreye hanze.
-Hagize intanga zikwikubita ku mwinjiriro w’igituba,zishobora kumanuka zigasubira mu gituba,ukaba wasama.
-Umugabo/umusore uswera azi ko ari busohorere hanze y’igituba akunze kubikora ahubagurika nta mutekano afite bigaca imbaraga ubushobozi bwe bwo gucunga neza ibyo arimo gukora kubera ubwoba bwo gutinya gutera umugore/umukobwa inda.
Ubu buryo bakunze kwiyakana ntukabwizere kuko bushobora kukubyarira ibyo utari witeguye.Gukoresha agakingirizo byaruta cyangwa kwikinisha mwembi mugafashanya kurangiza.

10.ARIKO NGO N’UMUGABO AGIRA IGITUBA?

Ni byo,usibye ko ntawe cyarangiriza ibibazo!Cyitwa”vagina masculina-igituba cy’abagabo!”nk’uko tubibwirwa na Dr David Reuben.Ngo cyashoboraga kuba igituba nyagituba iyo imisemburo y’abagabo”testosterone”itaza kubirwanya igihe akana k’agahungu karimo gatangira gukurira mu nda ya nyina mu minsi ya mbere.Icyo gituba cy’abagabo ubu ngo ni akanyama kanagana ku ruhago!Buri mugabo arakagira ngo ni nayo mpamvu tugira amabere yanze gukura!Urakomereku gituba cyawe rero mugabo we.

11.ARIKO NGO N’UMUGORE AGIRA IMBORO

Muri irya minsi ya mbere y’ikura ry’umwana,umukobwa yari agiye kumera imboro ariko imisemburo y’abagore iramutsembera!Ahari kuba imboro hasigara akaboro gato ariko Rugongo!

12.NJYA NZANA MU GITUBA NKUMVA NDATOSE CYANE.ESE NI UBUHORO?

Cyane.Birashoboka ko wumva ufite amazi menshi mu gituba mu gihe utari mu mihango.Aya ni amazi kamere

- yoza igituba cyawe,akakirinda indwara,
-agatuma mu gituba horoha,mu gihe ushyutswe uri hafi kubonana n’umugabo
-ushobora kubona ururenda rwereruka kandi rufashe,ibyumeru bibiri nyuma y’imihango.

Ni ibisanzwe kandi byerekana ko igi rikuze ushobora gusama,ntiwatakaza uwo mwanya rero niba ukeneye gusama!
Niba ariko urwo rurenda ujya ugira mu gituba rutuma

-uryaryatwa,
-ukokerwa,
-rugahumura nabi
-cyangwa rugahindura ibara,ihutire kwa muganga kuko hashobora kuba hari mikorobi
yakwinjiyemo ,ariko ntugire ubwoba ngo ni imitezi kuko ishobora kuba ari na mikorobi isanzwe kuko n’utarabonana n’umugabo bishobora kumubaho kuko mikorobi ishobora kwinjirira mu gituba nk’uko yakwinjirira ahandi ku mubiri.

13.MBESE KWIKINISHA HARI ICYO BYA NTWARA

Kwikinisha ni inkota itemera impande zombi,ugomba kuyikoresha witonze kuko urebye nabi wakwitema!Abantu benshi ntibabivugaho bimwe,bamwe babirwanya bivuye inyuma,abandi bakabishyigikira bivuye inyuma.

Kwikinisha bikurinda

-gutekereza cyane
-Bituma amaraso yasigaye mu nda yo mu kwezi ashirayo vuba ku bakobwa
-Ushobora guhita usinzira wari wabuze ibitotsi
-Bifasha umubiri kwirinda indwara
-Bituma ugwa neza,ntugire umushiha
-Bituma utiriranwa imishyukwe,urarikiye by’indengakamere ikindi gitsina.Uba ugishaka,ariko ntuba umusazi ku buryo wakikoza isoni.
-Bituma udakunda kwiroteraho kenshi.
-Byakurinda kuba wafata ku ngufu
-BYakurinda kwandura Sida,imitezi,n’izindi ndwara z’igitsina-kwikinisha ni uburyo kamere bwo kumenya imiterere y’umubiri wawe

Icyitonderwa

-kwikinisha ntibigomba gusimbura imibanire isanzwe hagati y’ibitsina bitandukanye.Ntibigomba kukubuza gushaka uwo mushobora kubana muhuza ibitsina bitabangamiye umutekano wanyu.
-ni bibi niba ari bwo buzima bwonyine ubona bushoboka
-ni ibintu ushobora gukora kugira ngo wirinde mu gihe ibyiza bibiruta utarabibona
-nta cyaha kirimo.Ugomba kubiha gahunda ntibigomba kuyiguha.Kubyita icyaha bizatuma uba umugaragu wabyo ukaba wabikora utanabishakaga.
-niba ufite uwo mwashakanye cyangwa mwashimanye,ugomba kumwitaho,mugakomeza urukundo,mugashimishanya kugira ngo utavaho ukunda kwikinisha kumuruta.
-ushobora gutwarwa na byo nk’uko ibindi bintu biryoha mu buzima bijya bitwara abantu n’akayoga,agatabi n’ibindi bikaba byatuma ugira ubunebwe bwo kwita ku mugore wawe,cyangwa kujya gushaka inkumi niba uri umusore.Ugomba kwitonda kugira ngo utavaho ugirwa umugaragu n’ikintu cyari kigufitiye akamaro.

IBIBAZO3-NTABWO YANSOHOREYEMO MBESE NASAMA

IBIBAZO(3):Ntabwo yansohoreyemo.Mbese nshobora gutwara inda?

Hari ubwo utatwara inda.Ariko ubu si uburyo bwo kwirinda gutwara inda nakugiraho inama bwo gukoresha kuko butizewe 100%.-Iyo umugabo ari hafi yo kurangiza aba aryohewe cyane ku buryo ashobora gusohorera hanze ariko andi mashoro yayagusize mu gituba-Iyo umugabo ari hafi yo gusohora hari utuzi tubanziriza amasohoro tukwinjira mu gituba kandi turimo intanga zihagije ku buryo wasama nubwo byaba bigaragara ko yasohoreye hanze.-Hagize intanga zikwikubita ku mwinjiriro w’igituba,zishobora kumanuka zigasubira mu gituba,ukaba wasama.-Umugabo/umusore uswera azi ko ari busohorere hanze y’igituba akunze kubikora ahubagurika nta mutekano afite bigaca imbaraga ubushobozi bwe bwo gucunga neza ibyo arimo gukora kubera ubwoba bwo gutinya gutera umugore/umukobwa inda.
Ubu buryo bakunze kwiyakana ntukabwizere kuko bushobora kukubyarira ibyo utari witeguye.Gukoresha agakingirizo byaruta cyangwa kwikinisha mwembi mugafashanya kurangiza.