Umushoferi wa Taxi Yafashwe ku ngufu n’umugore

Umugabo wo mu gihugu cya Rumaniya utwara taxi ararega umugore kumufata ku ngufu akarinda agera n’aho amukomeretsa.
Nicolae Stan wafashwe ku ngufu n’umugore, yatangarije polisi k’ umugore witwa Luminita Perijoc yaje amusaba ko yamufasha kugeza imizigo mu nzu, bagezeyo ahita amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Ngo uyu mugabo abyanze, uwo mugore yahise akurayo icyuma amutegeka gukuramo imyenga ku ngufu. Polisi yo ikomeza yemeza ko icyatumye uyu mugore ashaka gufata uyu mugabo ku ngufu byatewe n’imiti arimo gufata muri iyi minsi.

France-Ababana bahuje igitsina bemerewe ikiruhuko cy’ababyeyi

Bimenyerewe ko iki kiruhuko kigenerwa umubyeyi w’umugore mbere na nyuma y’uko yibaruka, mu rwego rwo kumuha igihe gihagije cyo kuruhuka no kwita ku ruhinja.
Nk’uko byatangarijwe ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa AFP, Umuvugizi wa SFR yavuze ko iyi konje izajya ihabwa umukozi ufite uburambe buri hejuru y’amezi atandatu, kandi agakomeza kubarirwa umushahara we wose.
Ishyirahamwe ry’ababana bahuje ibitsina ryishimiye iki kiruhuko nubwo batangaza ko iminsi 11 bazajya bagenerwa idahagije.
Ku geza ubu iyi sosiyete ifite abakozi 2 bazwi, babana bahuje ibitsina abandi ntibarigaragaza ku bera impamvu zinyuranye zirimo kwanga guhabwa akato, uyu Muvugizi yongeye ho ko ababana bahuje ibitsina bashobora kubyarana n’abandi cyangwa bagahitamo kurera umwana bavanye ahandi.
Urubuga rwa interineti 7sur7.be rutangaza ko muri ruasange iyi sosiye ifite abakozi bagera ku 10,000.
Mu Bufaransa ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina ntiryemewe n’amategeko ariko Minisiteri w’intebe Jean Marc Ayrault aherutse gutangaza ko mu Kwakira 2012 azohereza muri Sena Umushinga w’Itegeko ryemerera abahuje ibitsina gushyingiranywa no kurera abana.

Jonah Falcon Umugabo Ufite Imboro Iruta Izindi Ku Isi

Ku kibuga cy’indege bamusatse imbunda naho ari igitsina cye kinini

USA – Umunyamerika Jonah Falcon aherutse kugirira ibibazo ku kibuga cy’indege cya San Fransisco muri iki cyumweru ubwo abashinzwe umutekano bamukekeraga gutwara intwaro mu ipantaro ye, hanyuma bakaza gusanga ari igitsina kinini cyabakangaga.

Johan w'igitsina kinini iyo yambaye agerageza kugihambira
Johan w’igitsina kinini iyo yambaye agerageza kugihambira

Falcon ukomoka muri Leta ya New York ati: “ Igitsina cyari kirambitse ibumoso, kandi ntanubwo cyari cyafashe umurego, bakagirango rero ni nk’intwaro mfite, babanza kunsaka bikomeye”.
Jonah Falcon igitsina cye kireshya na 24cm iyo gisinziriye, naho cyaba gishaka gukora ibyo gikoreshwa kikagera ku burebure bwa 34cm.
Ubugabo bureshya burya ngo birashoboka ko bwaba ari agahigo ku Isi, nuko ngo igitabo cya Guiness World Recods mu mihigo kibarura iy’ibitsina itarimo.
Kugirango ace ku bashinzwe umutekano, Jonah Falcon yabanje kubabwira ko ari igitsina cye, ntibemera kugeza ubwo ahaye uburenganzira umwe mu bashinzwe umutekano akaza akagikoraho akacyumva.
Nyuma yo kucyumva nabwo ntibabyemeye neza ngo hari ipuderi bamushyizeho ngo barebe niba nta biturika ahishemo bindi.
Ati: “ibi byose babikoraga kandi namaze no kunyura mu cyuma gishobora kugaragaza ibyo umuntu atwaye”. Nyuma ariko ngo baje kumusaba imbabazi maze arabaseka arigendera.
Mu 1999 Falson yatangiye kumenyekana mu bitangazamakuru ubwo yagaragaraga muri documentaire yiswe “Private Dicks: Men Exposed”,  mu 2006 nabwo ngo yongeye gutungura benshi mu kiganiro cy’amashusho cyaciye kuri Channel 4 mu Ubwongereza kitwa “World Biggest Penis”.
Abagabo bafite ibitsina nk’ibya Falcon, usanga bashakishwa cyane mu Uburayi na Amerika ngo bakinishwe muri film za Pornographie, nyamara Falcon baramugerageje kuri za miliyoni nyinshi z’amadolari ngo abakinire aratsemba.
Yatangaje ko igitsina cye Imana itakimuhereye kugikinisha bene ziriya filimi.
Uyu mugabo yavuze ko yamenye ko igitsina cye kidasanzwe afite imyaka 18 y’amavuko, kuko yagereranyaga n’icya bagenzi be yabonaga akagirango bo ntibarakura kandi ari bo bafite ibitsina by’uburebure busanzwe.
Falcon ubusanzwe ni umukinnyi w’amafilimi, ariko atari ariya ya Pornographie.

Johan arerekana uko igitsina cye kingana iyo gishaka gukora akazi kacyo

The Huffington Post