IBICE BIBIRI BY’IGITSINA CY’UMUGORE/Umukobwa BIRUSHA IBINDI MU GUTUMA ARANGIZA

http://igitsina.topstories24.com

 IBICE BIBIRI BY’IGITSINA CY’UMUGORE BIRUSHA IBINDI MU GUTUMA ARANGIZA

Igitsina cy’umugore kigizwe n’ibice byinshi cyane bituma umubiri we wuzuza inshinga zawo zaba izijyanye no kwibaruka cyangwa se gusohora imyanda mu mubiri. Hari kandi ibindi bice byagenewe imibonano mpuzabitsina. Muri ibyo bice harimo ibice bibiri by’ingenzi cyane ari nabyo bituma umugore abasha kurangiza kandi akaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina mu buryo burushijeho. Dore ibyo bice n’aho biherereye.

1.Rugongo: Iki ni igice giherereye iruhande rw’igitsina usa nkugana ku nda Iki gice kirumviriza cyane kandi kigatuma umugore aryoherwa kuburyo kugikoraho byonyine mu buryo bukwiye bishobora gutuma umugore arangiza akanaryoherwa cyane kandi atigeze akora imibonano mpuzabitsina.

2.Ahitwa kuri G: Iki gice bacyise gutyo kubera izina ry’umuntu w
akivumbuye. Giherereye mu gitsina mo imbere ugana ku kiziba cy’inda. Kumenya niba kiri hafi cyangwa kure y’ubwinjiriro byose biterwa na buri mugore kuko birahinduka umugore k’uwundi. Iyo kiri hafi umuntu uba shobora no gukozaho urutoki. Iki gice gituma umugore aryoherwa cyane kandi akarangiza mu gihe umugabo azi kubyitwaramo neza.

Ibanga ry’ibyishimo mu gihe cyo gutera akabariro

http://igitsina.topstories24.com
Ingo nyinshi zirasenyuka ndetse abandi bagahora bababaye kubera kutishimira imibonano mpuzabitsina n’abafasha babo. Ubushakashatsi bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ikora byose, kuko ishobora gutuma umuntu abaho ababaye cyangwa yishimye.

Ariko icyo buri wese aba ashaka, ni ukubaho yishimye. Ni yo mpamvu niba wajyaga ukora imibonano ukumva ntacyo bimaze, ukwiye kujya ukora ibyo tugiye kukubwira, kugirango usangire n’umufasha wawe ibyishimo bibonerwa mu gutera akabariro.

1. Kugira ingengabihe

Bamwe mu bashakanye bapfa gukora imibonano mpuzabitsina igihe baboneye. Nyamara ni byiza kugira ingengabihe yo gutera akabariro kuko bifasha kuyitegura neza. Bifasha kubanza kwitegura bihagije mu mutwe ndetse no ku mubiri. Bituma buri wese ategura uko ari bube yambaye, udukuru twiza baganiraho n’uburyo baza gukoresha.

2. Gukinga icyumba

Ni byiza gufunga icyumba muri gukoreramo imibonano mpuzabitsina ngo hatagira ikibarogoya. Bituma mwumva mufite umutekano. Niba mufite abana, ni byiza kubanza kubaryamisha kandi mukamenya ko basinziriye. Iyo ari ku manywa, mugomba kubabuza gupfa kwinjira mu cyumba, bakabanza gukomanga.

Komeza usome

 

Related Posts by Categories